Munyakazi Sadate asanga aba-Rayon bakwiye kumusaba imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, asanga abafana b’iyi kipe bakwiye kumusaba imbabazi nyuma kumutera imijugujugu mu gihe yikoraga ku mufuka we kugira ngo ikipe ibeho.

Sadate yasubizaga Rutangambwa Martin wahoze ari Visi-Perezida we ndetse akanamubera umujyanama mu bya tekiniki wamubwiye ko akwiye gusaba imbabazi abafana ba Rayon Sports.

Ni nyuma yo guhurira mu kiganiro ‘Porogaramu Umufana’ cya Flash FM kuri uyu wa Gatanu.

Rutagambwa yasobanuye ko kuba Rayon Sports itarabona umusaruro uko bikwiye atari ukubera ibice biyirimo nk’uko byahoze, ahubwo ko ikibazo ari ibikomere byasizwe n’ibyo bice bikigoye kunga.

Yagaragaje ko impamvu byagoranye kubyakira ari uko byakozwe n’abatarayoboye Rayon Sports.

Rutagambwa Martin yasobanuye ko nko ku ngoma ya Sadate hari byinshi byatanyije aba-Rayon, ku buryo hari benshi kugeza ubu batarabirengaho ngo bashobore kubyakira.

Ni ibibazo yagaragaje ko byazanywe n’ubuyobozi bwa Sadate, bijyanye no kuba hari benshi batemeraga uburyo yagiyeho.

Uyu mugabo yavuze ko ikosa Sadate yakoze ari rimwe ndetse ritigeze ribaho muri Rayon Sports.

Ati: “Andi makosa yose si we wayakoze, Sadate yakoze ikosa ryo kwandikira Perezida wa Repubulika amubwira ingingo runaka, muri Rayon Sports harimo abajura, hari abanyereza umutungo, hari abarwanya igihugu, ibyo byose ni ibigaragaza ko Rayon Sports yari imaze kumurenga.”

Aha ni naho yahise asaba Munyakazi Sadate ko yasaba imbabazi abakunzi bose ba Rayon Sports, ibyo nyirubwite yamaganye yivuye inyuma.

Sadate yavuze ko abafana ba Rayon Sports ahubwo ari bo bakwiye kumusaba imbabazi, nyuma yo kumutera imijugujugu nyamara ari we wari utunze ikipe yabo.

Ati: “Ntimugashake kwigira intama kandi rimwe na rimwe harimo n’ibirura. Ntabwo wavuga ngo Munyakazi Sadate ajye kuri radiyo asabe aba-Rayon imbabazi, imbabazi z’iki? Z’uko yandikiye Perezida wa Repubulika? Z’uko yavuze ko muri Rayon harimo abajura, none se ntibarimo?”

Yunzemo ati: “Mfite ibimenyetso, kuba batarabibajijwe leta yacu ifite uko itwara ibintu, njye nta mbabazi mbona nasaba aba-Rayon, ahubwo aba-rayon ni bo bansaba imbabazi.”

Sadate yasobanuye ko icyorezo cya COVID-19 cyikiza Rayon Sports itari igifite ikiyitunga, kuko aho yakuraga amafaranga hose yari atakihava.

Yakomeje agira ati: “Nayitunze ku mafaranga yo ku mufuka wanjye, aba-rayon bo barimo bantera amacumu. Iyo batantera amacumu n’ubwo bushobozi nari mfite bakanyunganira aka kanya nta bibazo twari kuba dufite bya Covid, Covid yageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ndibuka ko nari narahembye kugeza muri Gashyantare, ibibazo byabyeho mu mezi yakurikiyeho.”

Munyakazi Sadate yavuze ko atari we wazanye ibibazo muri Rayon Sports ahubwo ari ibibazo byahozeho kuva na mbere ya Jenoside.

Yunzemo ko ikibazo cyabayeho ari imyumvire ndetse ko abantu bakwiye kumva ko muri Rayon Sports kugira ngo umuntu ajye ku buyobozi hadakwiye kubaho agatsiko runaka kagomba kubanza kumwemeza, ahubwo akwiye kujyaho bitewe n’imigabo n’imigambi yagaragarije abanyamuryango.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Munyakazi Sadate asanga aba-Rayon bakwiye kumusaba imbabazi
    Ngo gusaba imbabazi? Ahubwo niwowe ukwiriye gupfukama ukazisaba aba Rayon kuko aho équipe igeze ni Wowe wayihagejeje

  2. Munyakazi Sadate asanga aba-Rayon bakwiye kumusaba imbabazi
    Ngo gusaba imbabazi? Ahubwo niwowe ukwiriye gupfukama ukazisaba aba Rayon kuko aho équipe igeze ni Wowe wayihagejeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *