Umuhanzi w’injyana ya Kinyatrap, Bushali avuga ko agiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru, ikazaba ifite izina rya Onze Bule.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko akunda umupira w’amaguru, abazwa uko yawukunze agira ati: “Impamvu nkunda umupira w’amaguru mbere ntaraza mu muziki, nakinnye umupira, za Gikondo baranzi nubwo baje kundoga birangira mbivuyemo. Na n’ubu hari igihe njya ku kibuga kureba imyitozo.”
Abajijwe ku makuru yuko yaba agiye gushinga ikipe, Bushali yagize ati: “Ni byo koko ngiye gushinga ikipe yitwa Onze Bule. Ntabwo nahita mbabwira igisobanuro cy’iryo zina kuko hanze aha abakire b’amakipe nka ba KNC bashobora kuntwara izina ugasanga bahise barigira academy kabo.”
Yakomeje asobanura aho yakuye igitekerezo. Ati: “Igitekerezo cyavuye kuri bakuru banjye bakina umupira w’amaguru, ndebye buri umwe ukuntu akina ku mwanya we mbona nukuntu amakipe agenda yirukana abankinnyi, ndavuga nti ‘reka najye mpige ikofi mbakubitire hariya.”
Bushali avuga ko ikipe ye izaba ifite bisi, ubwiherero n’ubwogero, ikazaba ari iy’urubyiruko kandi ngo izatanga ibyishimo ku Banyarwanda. Ikindi ngo iza itozwa n’uwo muri Sudani.
Bushali yaba ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda waba ugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru. Ubusanzwe ni umufana wa Arsenal F.C yo mu Bwongereza.



