interactive-world-nuclear-club.jpg

Ikosa rimwe gusa rishobora kuzarimbura Isi hakoreshejwe intwaro kirimbuzi – Loni

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ikosa rimwe gusa ryakorwa riturutse ku ntambara yo muri Ukraine cyangwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati rishobora kurimbura Isi hakoreshejwe intwaro za kirimbuzi.

Kuri uyu wa mbere, ku cyicaro cy’Umuryago w’Abibumbye, Antonio Guterres yatanze umuburo uteye ubwoba ubwo hafungurwaga inama yari imaze igihe itaba igamije kongea gusuzuma amasezerano y’imyaka 50 azwi mu Cyongereza nka Non-Proliferation Treaty (NPT) agamije gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi kandi amaherezo mu si hakazasigara nta ntwaro za kirimbuzi zirangwamo.

Guterres yabwiye abaminisitiri benshi, abayobozi ndetse n’abadipolomate bari bateraniye mu cyumba cy’Inteko rusange, ko inama yo kongera gusuzuma y’ukwezi kumwe ibaye “mu gihe cy’akaga ka kirimbuzi katigeze kagaragara kuva Intambara y’ubutita yarangira”.

Ati: “Iyi nama ni” umwanya wo gufata ingamba zizafasha kwirinda ibiza runaka, no gushyira ikiremwamuntu mu nzira nshya igana ku Isi itarangwamo intwaro za kirimbuzi “.

Guterres yavuze ko intwaro za kirimbuzi zigera ku 13.000 ziri mu bubiko bw’intwaro hirya no hino ku Isi kandi ibihugu bishakisha “umutekano w’ibinyoma” bishora amamiliyaridi y’amadorari mu “ntwaro z’imperuka” nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Ati: “Twagize amahirwe adasanzwe kugeza ubu. Ariko amahirwe ntabwo ari ingamba. Ntabwo kandi ari ingabo ikingira amakimbirane ya politiki yiyongera aganisha mu ntambara ya kirimbuzi ”.

interactive-world-nuclear-club.jpg
Mu bihugu 32 ku Isi bitunganya ingufu za nikeleyeri, 9 bitunze intwaro za kirimbuzi, 7 bikabigira byombi

Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yavuze ko Koreya ya Ruguru irimo kwitegura kugerageza intwaro kirimbuzi ku nshuro ya karindwi, Iran “ntiyigeze ishaka cyangwa ntishobora” kwemera amasezerano yo gusubira mu masezerano ya kirimbuzi ya 2015 kuri gahunda zayo za kirimbuzi, kandi u Burusiya “ bukomeje gukangisha intwaro za kirimbuzi muri Ukraine.

Yagaragaje umuburo wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, nyuma yo gutera Ukraine ku ya 24 Gashyantare aho yavuze ko kugerageza kwivanga mu ntambara kw’ibindi bihugu bizatera “ingaruka zitigeze zibaho”, ashimangira ko igihugu cye ari “kimwe mu bihugu bikomeye bitunze intwaro za kirimbuzi”.

Blinken yavuze ko ibyo binyuranye n’amasezerano yahawe Ukraine y’ubusugire n’ubwigenge igihe yarekaga intwaro za kirimbuzi zo mu gihe cy’Abasoviyeti mu 1994, kandi byohereza “ubutumwa bubi cyane” ku gihugu icyo ari cyo cyose kibwira ko gikeneye intwaro za kirimbuzi kugira ngo kirwaneho kandi kirinde guterwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *