Abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine z’igitondo.
Amakuru avuga ko yatewe yatewe n’ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.
Ikimara kuba, inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bayikomerekeyemo ndetse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, abantu batatu aribo bamaze kwitaba Imana.
Ati: “Saa yine nibwo impanuka yabaye abitabye Imana ni 3 abakomeretse ntibaramenyekana, turihanganisha imiryango yabuze ababo.”
Abakomeretse n’abitabye Imana bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi biri iruhande rw’aho yabereye, mu gihe Polisi y’Igihugu ikomeje ibikorwa by’ubutabazi.



2 Responses
Rubavu: Impanuka ikomeye yaguyemo batatu
Twihanganishje ababuze ababo nibakomezekwihangana imana yabakunze kuturusha.
Rubavu: Impanuka ikomeye yaguyemo batatu
Twihanganishje ababuze ababo nibakomezekwihangana imana yabakunze kuturusha.