Amazu arenga 500 yarengewe n’umwuzure nyuma y’aho amazi y’umugezi wa Mulongwe arengereye akisuka mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere, itariki 1 Kanama 2022.
Nk’uko umujyi wa Uvira ubitangaza ngo iki kiza cyatewe n’imvura nyinshi yaguye muri kariya gace ka Kivu y’Amajyepfo.
Yagaragaje ko abaturanyi bibasiwe cyane n’iki cyago ari abatuye Kakombe, Rombe 1 na Rombe 2 muri Komini ya Mulongwe nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Nyuma y’iki kibazo, imiryango myinshi yaraye rwantambi indi irara mu miryango yabacumbikiye.
Kugeza ubu, kubarura abantu bagizweho ingaruka byatangiye.


