Leta irashaka ko abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ku mashuri

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri bose mu Rwanda, haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bazatangira kubona ifunguro rya saa sita ku mashuri guhera mu gihembwe gitaha nk’uko guverinoma ibyifuza.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yerekanaga ingamba z’igihugu zo guhindura ibintu imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Yavuze ko kugira ngo iyi gahunda igende neza, amafaranga guverinoma itanga yavuye kuri miliyari 35 muri 2020/2021 agera kuri miliyari 42 muri uyu mwaka wa 2022/2023. Bivuze ko yiyongereyeho 20%

Yongeyeho ariko ko hakenewe izindi nkunga zitangwa n’abikorera kugira ngo umushinga ugende neza.

Ati: “Turashaka ko umushinga wo kugaburira amashuri uramba bityo turasaba abashoramari bigenga mu nzego z’uburezi gushora amafaranga yabo.”

Yongeyeho ati: “Icyifuzo cya guverinoma ni ukureba ko buri munyeshuri ku ishuri ashobora gufata ifunguro rya saa sita ku ishuri haba ku banyeshuri bacumbika ndetse n’abataha.”

Kugirango iyo gahunda igende neza ababyeyi bazagira uruhare mu kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ngirente yavuze ko amafaranga leta ikoresha ari 40% by’ingengo y’imari yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri kuri buri munyeshuri ndetse n’ababyeyi bagasabwa kwishyura 60% yishyurwa binyuze mu mafaranga y’ishuri.

Ati: “Amafaranga y’ishuri ababyeyi bishyura ajya muri gahunda yo kugaburira abana babo. Amashuri ya leta ntabwo yishyuza ababyeyi amafaranga yo kubaka amashuri cyangwa kwishyura mwarimu. Ni ugutanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri. ”

Mu Rwand hari amashuri abanza n’ayisumbuye ya leta 2612.

Hakurikijwe imirongo ngenderwaho y’ibikorwa byo kugaburira abanyeshuri ku ishuri mu Rwanda, hari uburyo bwinshi iyi gahunda izamura ireme ry’uburezi mu gufasha abanyeshuri benshi bata ishuri no kuzamura imirire y’abana bajya ku ishuri hakurikijwe indyo yateguwe neza mu bijyanye n’intungamubiri zikenewe.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Guhera mu gihembwe gitaha abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ry’ubuntu ku mashuri
    Kugira umusanzu Umubyeyi atanga mukaburira umwana ku ishuri ni ingenzi ariko hari ikibazo kigomba gushiahozwaho kuko hari ikigo cya primaire usanga buri mwana asabwa gutanga 10.000frw uribaza aya mafranga uko ari menshi yabonwa na bangahe? Nk’umubyeyi ufite abana bane cg batanu anarihira abandi muri secondary aya mafranga kuyabona si ingorabahizi.hakwiye kwenezwa amafranga ahuriweho ateganyirizwa iyi gahunda nkuko hashyirwaho igiciro kuri essence cg kuri transport Murakoze

  2. Guhera mu gihembwe gitaha abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ry’ubuntu ku mashuri
    Kugira umusanzu Umubyeyi atanga mukaburira umwana ku ishuri ni ingenzi ariko hari ikibazo kigomba gushiahozwaho kuko hari ikigo cya primaire usanga buri mwana asabwa gutanga 10.000frw uribaza aya mafranga uko ari menshi yabonwa na bangahe? Nk’umubyeyi ufite abana bane cg batanu anarihira abandi muri secondary aya mafranga kuyabona si ingorabahizi.hakwiye kwenezwa amafranga ahuriweho ateganyirizwa iyi gahunda nkuko hashyirwaho igiciro kuri essence cg kuri transport Murakoze

  3. Guhera mu gihembwe gitaha abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ry’ubuntu ku mashuri
    Ntabwo bazarira ubuntu udashuka ababyeyi.leta izatanga 40% umubyeyi atange 60%.mujye muba abanyamwuga!!!

  4. Guhera mu gihembwe gitaha abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ry’ubuntu ku mashuri
    Ntabwo bazarira ubuntu udashuka ababyeyi.leta izatanga 40% umubyeyi atange 60%.mujye muba abanyamwuga!!!

  5. Leta irashaka ko abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ku mashuri
    Ababyeyi turifuza gusobanurirwa neza ibyiyi gahunda.amafara twakwa y’ifunguro bakongera nanone kutwaka n’ay’ishuri mumashuri ya reta badufashe rwose dusobanukirwe.

  6. Leta irashaka ko abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ku mashuri
    Ababyeyi turifuza gusobanurirwa neza ibyiyi gahunda.amafara twakwa y’ifunguro bakongera nanone kutwaka n’ay’ishuri mumashuri ya reta badufashe rwose dusobanukirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *