Kenya: Haravugwa amacakubiri mu bwoko bw’Aba-Kikuyu hejuru y’abashaka gusimbura Uhuru Kenyatta

Sangiza iyi nkuru

Mu bwoko bw’Aba-Kikuyu bukize cyane muri Kenya, haravugwa amacakubiri ashingiye ku bitekerezo bitandukanye cyane ku cyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta, ucyuye igihe, cyo kujya inyuma ya Raila Odinga wahoze ari mukeba we, aho kujya inyuma ya Visi Perezida we, William Ruto, nk’umusimbura we mu matora atavugwaho rumwe azaba ku ya 9 Kanama.

Perezida Kenyatta uri ku musozo wa manda ye ya kabiri yemerewe n’itegeko nshinga, kuva kera ngo yafatwaga nka kizigenza w’ubwoko bwe muri politiki, ndetse abakuru mu bwoko bwe bakajya bamwita “umuhungu wacu”.

Ariko ubwo BBC yasuraga Intara ya Nyeri, yiganjemo banyakenya bo mu bwoko bw’Aba-Kikuyu, byaragaragaye ko icyizere yari afitiwe cyagabanyutse kubera icyemezo yafashe cyo gushyigikira Odinga mu byo yerekanye ko ari ugushaka ubumwe bw’igihugu nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo y’inzangano zishingiye kuri politiki.

Umunyamategeko Wahome Gikonyo yumvise ko Kenyatta ngo yahemukiye William Ruto, wamufashije gutsinda amatora kabiri ahangana na Odinga.

“Ruto yakoze akazi nk’ak’indogobe mu 2013 na 2017. Iyo ataba we Uhuru ntabwo yari kuba perezida. Iyo niyo nzira yo kwishyura inshuti?” Bwana Gikonyo yabitangaje, ubwo yavuganaga na BBC mu biro bye mu mujyi munini w’intara, uzwi kandi ku izina rya Nyeri.

Bamwe mu baturage, kimwe na Pasiteri Hannah Kanyithere, bumva ko Kenyatta atagomba kugira uruhare mu ntambara yo kumusimbura.

Yongeyeho ati: “Kuki perezida agira uruhande muri aya matora? Nubwo umwungirije yaba ari mubi, yagombye kuguma atabogamye.”

Ariko umushoferi wa tagisi, Hassan Kahoro, we yashyigikiye Kenyatta, avuga ko, kubera ko amoko ari umurongo ukomeye w’amakosa muri politiki ya Kenya, igihe cyari kigeze kugira ngo ubwoko bwa Luo butange perezida wa mbere, Raila Odinga.

Ubwo yavuganaga n’imbaga yari iteraniye hafi y’isoko rikuru, Kahoro yagize ati “Tugomba guha ubwoko bwa Luo amahirwe yo kuyobora iki gihugu. Ninde wavuze ko perezidansi igomba kuba iya Aba-Kikuyus n’Aba-Kalenjins?”

Yashakaga kuvuga ko muri ba perezida bane ba Kenya kuva yabona ubwigenge, batatu ari Aba-Kikuyu, kandi Daniel arap Moi, wabaye perezida wamaze igihe kinini ku butegetsi, imyaka 24 ategeka, yari Umu-Kalenjin, nka Visi Perezida Ruto.

Welder Jackson Maina nawe yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Kenyatta cyo gushyigikira “Baba”, nk’uko Odinga w’imyaka 77 yitwa n’abamushyigikiye.

Yagize ati: “Turi inyuma ya perezida bityo rero turi inyuma ya Baba.”

Umujyi wa Nyeri urimbishijwe ibyapa binini by’abiyamamaza, n’andi mafoto mu gihe amatora rusange yegereje.

Indirimbo zishyigikira impande zombi ziri kumvikana hirya no hino mu gihugu.

Indirimbo imwe, y’umuhanzi uzwi cyane wo muri Kenya, Ben Githae, ivuga ko Kenya izagira umutekano mu maboko ya Odinga na mugenzi we biyamamazanya, Martha Karua, wahoze ari minisitiri w’ubutabera akaba n’Umu-Kikuyukazi ufatwa nk ‘“umukobwa w’ubutaka” bw’Umusozi wa Kenya .

Indi ndirimbo, y’umunyapolitiki Betty Maina, irahamagarira abantu kwitabira gutora Ruto, nawe wahisemo umucuruzi w’Umu-Kikuyu ukomoka mu ntara ya Nyeri, Rigathi Gachagua, ngo biyamamazanye. Abiyamamazanya n’aba banyapolitiki bikaba biteganyijwe ko ari nabo bazavamo Visi Perezida wa Kenya nk’uko byagenze kuri Kenyatta na Ruto.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *