Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kugota Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, nyuma yo kwigarurira uduce dutatu two muri Terirwari ya Rutshuru.
Ni nyuma y’uko mu minsi itatu ishize imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’izi nyeshyamba n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Urubuga Goma 24 News rukunze gutangaza amakuru yerekeye M23 rwatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatatu uriya mutwe uri kugenzura uduce twa Bukima, Kabaya na Kanombe.
Uru rubuga rwunzemo ko ikigo cya “Rumangabo na cyo cyagoswe na M23. FARDC na FDLR bari guhunga berekeza i Goma.”
Amakuru avuga M23 yigaruriye utu duce nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije na FARDC ndetse n’imitwe iri kuyifasha ku rugamba ku mugoroba w’ejo.
Utu duce two muri Groupement ya Gisigari twafashwe na M23 mu gihe ku wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 FARDC ifatanyije n’iyo mitwe bagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherere muri Bisoke na Kalisimbi.
BWIZA iracyagerageza kuvugisha Major Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 kugira ngo atange amakuru arambuye ku bivugwa.

8 Responses
M23 yagose ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, FARDC ikizwa n’amaguru
Amakuru meza we. Mfite amatsiko M23 yabagoteye i Goma,bari kwiruka bahungira mu Rwanda

Nibakomere chane

Mudushakire amakuru ashyushye tuba tuyakeneye

ningabo gerard turabemera mutugeza ho amakuru agezweho