Ingabo z’u Rwanda (RDF), zatangaje ko zifatanyije n’iz’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bamaze kubohora abanya-Mozambique babarirwa muri 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe.
Ni nyuma y’ibitero bikomeye kuva muri Mata uyu mwaka izi ngabo zagabye ku birindiro bya biriya byihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah unazwi nka Al Shabaab; mu rwego rwo kubisenya.
Ni ibitero RDF na SAMIM bagabye ku birindiro bya biriya byihebe biherereye mu ishyamba ry’inzitane rya Catupa riherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’akarere ka Macomia mu ntara ya Cabo Delgado.
RDF nk’uko yabitangaje ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, uretse kubohora bariya baturage, ibitero byayo byanasize ibyihebe bihunze uduce twa Nkoe na Nguida twombi duherereye muri Macomia.
Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 y’amavuko washimuswe n’ibyihebe bikamumarana umwaka wose mu ishyamba rya Catupa, yashimiye ziriya ngabo by’umwihariko iz’u Rwanda ku bw’ umurava wazo watumye “yongera kubona umukobwa we wari warasigaye mu maboko y’ibyihebe.”
Kuri ubu RDF na SAMIM baracyakomeje guhiga bukware biriya byihebe kugira ngo babyirukane mu tundi duce byari byarashinzemo ibirindiro.



2 Responses
RDF yabohoye amagana y’abanya-Mozambique bari barafashwe bugwate n’ibyihebe
Congs gusa kubyirukana ntibihagije ahubwo babimeneho bombe kubirukana naho bazajya bazahangiriza
RDF yabohoye amagana y’abanya-Mozambique bari barafashwe bugwate n’ibyihebe
Congs gusa kubyirukana ntibihagije ahubwo babimeneho bombe kubirukana naho bazajya bazahangiriza