Abaturage b’imirenge 8 y’akarere ka Rusizi ikoresha cyane umuhanda Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi bafite impungenge z’uko nta gikozwe, vuba aha bashobora gusubira mu bihe bibi bahozemo igihe wari warangiritse cyane utari nyabagendwa, kuko nubwo bivugwa ko wakozwe, wongeye kwangirika bikomeye, aho batanahwemye kugaragaza ko wasondetswe ubuyobozi bw’akarere bwariho icyo gihe bukabacecekesha, ukuri ngo kukaba kwaratangiye kwigaragaza hatarashira n’amezi 6 bawushyikirijwe.
Uyu muhanda ufatiye runini cyane abaturage b’imirenge ya Butare, Gikundamvura, Nyakabuye, Muganza,Bugarama, Gitambi, Gashonga na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi,aho,uretse kubageza ku bitaro bya Mibilizi bivuriza, unabageza mu mujyi wa Rusizi, ubwo wari warangiritse cyane mu myaka ishize, ugiye gucikamo kabiri, abaturage batakigera kuri biriya bitaro mu buryo bworoshye, utera imfu z’ababyeyi batwite n’abo babaga bagiye kubyara,hakozwe ubuvugizi,utangira gukorwa mu buryo busanzwe bushyizwemo igitaka,ariko bibwira ko uzaramba.
Nubwo babitekerezaga gutyo ariko, mu gihe wubakwaga, cyane cyane abo mu murenge wa Gitambi wubatsemo ku gice kinini, bagiye bagaragaza ko urimo gusondekwa bikabije,aho inzira z’amazi bavugaga ko hakorwa nke cyane izindi zikirengagizwa, inzira za ruhurura zidakorwa neza, aho imisozi ishobora kuwuridukiramo idakorerwa inkuta z’amabuye ziyitangira,ko na latelite ishyirwamo hari ahashyirwa idafite ingufu,utanatsindagirwa bifatika ngo uzarambe, ibyo byose aho kumvwa ngo ubuyobozi bukababwira ko iby’imihanda batabizi nta mpamvu yo gusakuza.

Tariki ya 3 Kanama 2021 ni bwo uwari Meya w’aka karere Kayumba Ephrem yasangaga bamwe mu baturage b’umurenge wa Gitambi, agiye kuwureba, anawakira ngo werekwe abo baturage banawushyikirizwe. Uwo munsi mwe mu baturage yagize ati: “Turashima ko bawutwubakiye, banawudushyikirije ariko tunagaragaza ikibazo gikomeye cyane cy’uko tubona barawusondetse. Baravuga ngo waruzuye kandi babeshya.’’
Yarakomeje ati: “Twakomeje gutaka tubigaragaza ntitwumvwe ariko ubwo Meya yaje kuwureba no kuwudushyikiriza ku mugaragaro reka turebe niba hari ikindi awuvugaho. Gusa turabona iby’isondekwa abihakana avuga ko ibyakozwe ari byo byari mu masezerano,ariko uburyo ukozwemo ntitubwishimiye na gato nubwo abaza kubarizwa imbere ye baza kuvuga ko bishimiye,ariko ikibazo cyo kiragaragara. Bagomba gujya badukorera ibyuzuye kuko Leta ni cyo iba yasohoreye ayo mafaranga kandi dutekereza ko itasohora akayabo k’amafaranga ajya gukora ibituzuye.’’
Icyo gihe umunyamakuru wa BWIZA amaze kumva ibivugwa n’uyu muturage, yabajije Meya Kayumba Ephrem icyo abivugaho, aramusubiza ati: “Umuhanda umeze neza,nta kibazo ufite. Abo baturage bavuga ibyo kuwusondeka babikura he? Bazi uko amasezerano ateye n’uko imihanda ikorwa?’’
Mu kwezi gukurikiyeho Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yasuye abaturage b’umurenge wa Gitambi, ababwira ko ubwo babonye umuhanda mwiza bagomba kuwubyaza umusaruro ufatika, ukabahuza n’ibindi bice by’igihugu, abagore batwite bakagera ku bitaro bya Mibilizi amahoro bakabyara neza, n’ibindi baburaga kubera kuwubura, banamusaba imodoka ibatwara arayibemerera.
Abaturage, bamwe mu bayobozi b’imirenge iwukoresha cyane n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi, nubwo icyo gihe bavugiye mu matamatama bikarangira, ubu baravuga ko ibyo bavugaga uwo munsi, uyu munsi n’inyoni itamba ibibona, ubwo umunyamakuru yasubiraga kuganira na bo muri iyi minsi bagaragaza impungenge ko nta gikozwe ushobora kongera gucikamo kabiri,bagasubira mu bihe bya mbere, bamugaragarije amarangamutima yabo.
Yambabariye Belancile utuye mu mudugudu wa Kabugarama,mu kagari ka Cyingwa,umurenge wa Gitambi, ati: “Bawuduhaye mu kwa 8 k’umwaka ushize batubwira ko ukoze neza ariko twe twabonaga ugifite ibibazo rwose nubwo ntaho twari kubivugira. Guhera mu kwa 2 k’uyu mwaka watangiye guhinduka ibibazo bisa. Urabona ko hari aho imisozi yatangiye kuridukiramo, hari aho latelite bari bashyizemo yose yahise ishiramo, urabona ko inzira z’amazi zidakoze n’izikoze zasibamye, mbese dufite impungenge ko mu minsi mike na ya Ritco baduhaye ngo idutware itazagaruka.
Tunafite impungenge ko n’imbangukiragutabara yakuraga abarwayi n’abagore batwite mu bigo nderabuzima by’iriya mirenge y’ikibaya cya Bugarama,mu minsi iri imbere itazagaruka umuhanda umaze kongera gucika, ababyeyi bakongera kubyarira mu mayira cyangwa gupfana n’abo babyara kubera gutinda kugera ku bitaro. Badutabare rwose na ho ubundi ibyishimo byacu byabaye iby’akanya gato.’’
Ruhashya Adolphe utuye mu mudugu wa Mugenge muri aka kagari ka Cyingwa uwukoresha cyane mu gutwara amabuye,imbaho n’amatafari agurisha mu mujyi wa Rusizi,na we ati: “Waraduhombyaga cyane,batwijeje kuwukora twumva turasubijwe, ariko turabona udasubiwemo ngo ukorwe neza tuzasubira ahabi twahoze mbere y’ikorwa ryawo.
Inzira z’amazi zakozwe nabi cyane ku bice bimwe na bimwe,bigatuma amazi menshi y’imvura awirohamo. Muri kano gace kacu hari ahashyizwemo latelite mbi cyane,imeze nk’ifu,iyo amazi aje arayikukumura yose,dore habaye nk’agasi. Dukeneye latelite ikomeye, itari insondekano. Hari n’aho watangiye kongera gucikagurika kuko n’imashini itawutsindagiranye imbaraga kandi twarabivugaga ababikoraga bakatureba bakatwihorera.’’
Yarakomeje ati: “Inzira za ruhurura na zo ntizikoze,hari n’izasondetswe ku buryo amazi ahubwo yiroha mu mirima y’abaturage imyaka yabo ikangirika,n’ahitwa ngo harakozwe hari kuriduka ku buryo byazateza izindi mpanuka batarebye neza. Turasaba isubirwamo ryawo,amakoni akagabanywa, kuko n’iriya modoka ijyana abagenzi Kamembe ihagera igasa n’isubira inyuma.
Twari twishimiye koroherwa n’ingendo kuko imodoka,kujya Kamembe no kugaruka ari amafaranga 2000 gusa, mu gihe moto ari hafi 10.000, n’amaguru ari umunsi wose,ariko niba udasubiwemo ngo ukorwe neza mu minsi iri imbere tuzabahamagara tubabwira ko n’iyo modoka itacyiza.’’
Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Mibilizi, Dr Igiramaboko François Régis, uvuga ko awucamo kenshi agana ku bigo nderabuzima biwukoresha, na we aratabariza abaturage, avuga ko nta gikozwe mu bihe biri imbere ibibazo by’ubuzima watezaga ushobora kongera kubiteza.
Ati: “Ikigaragara cyo,wagira ngo ntiwakozwe kuko henshi wasubiye uko wari uri mbere. Imbangukiragutabara zacu zihanyura ziri kuhangirikira bikomeye cyane,ku buryo byateje n’ikibazo ku bitaro. Nturamara n’umwaka ariko iyo uwurebye wagira ngo umaze imyaka irenga 5 ukozwe,
Urimo imikuku myinshi, nk’umugore utwitwe yakagiye atekanye,ariko abawucamo baturutse za Mashesha baragera ku bitaro ku bwa Nyagasani wenyine. Ahubwo n’iriya Ritco itwara abagenzi tubona nikomeza kuhanyura hameze kuriya,hari impungenge ko ishobora kuzateza impanuka ishobora no kuzahitana ubuzima bw’abaturage kandi yo iba itwaye benshi. Twifuza ko wasubirwamo,abarwayi n’abagore batwite bawucamo bakazajya bagera ku bitaro nta kibazo bafite.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre na we avuga ko hatagize igikorwa, ku gice cy’akagari ka Mashesha ushobora kuzariduka ugacikamo kabiri ntube ukiri nyabagendwa, kandi abaturage bari batangiye kuwubyaza umusaruro n’ugize ikibazo cy’ubuzima yizera kugera ku bitaro byoroshye ,kandi iyo wangiritse bisaba kuzenguruka kaburimbo yose Bugarama-Kamembe, kugera ku bitaro bya Mibilizi no kugaruka bikaba ibilometero hafi 100.
Ati: “Warangiritse cyane nk’uko abaturage babivuga, nubwo Ritco igicamo ariko nta cyizere ko bizatinda. Dukurikije imiterere y’uyu murenge,kugira ngo uriya muhanda ukorwe birambye wagombye guhabwa inzira z’amazi zihagije, ahari imisozi ihanamye hakubakwa inkuta z’amabuye zirinda ubutaka kumanuka, hakajyamo latelite ihagije ifite umubyimba ukomeye ikanatsindagirwa ku buryo buhagije kuko amazi ari yo awangiza cyane.’’
Ubwo yawugarukagaho mu kiganiro aka karere gaherutse kugirana n’abanyamakuru,umunyamabanga nshingwabikorwa wako Mutesi Priscah, yavuze ko wakozwe ku bufatanya bw’akarere n’ikigi cy’igihugu cy’iby’imihanda ( RTDA),utwara 3.846.760.085, ku burebure bw’ibilimetero 22,4, aho yavugaga ko uri mu bikorwa remezo by’akarere bagomba kujya basubiramo uko wononekaye.
Yavuze ko no mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hari iyawutegenirijwe, ukazitabwaho, n’ikindi gihe cyose bizajya bigaragara ko ari ngombwa ko hari icyo ukorwho, aho na we yemera ko ari ingenzi cyane ku buhahirane n’ubuzima rusange bw’abawukoresha.
Awuvuganaho na BWIZA mbere y’icyo kiganiro n’abanyamakuru, Meya Dr Kibiriga Anicet, watangiye kuyobora nyuma y’iyubakwa ryawo,yari yavuze ko bitumvikana ukuntu umuhanda watwaye amafaranga angana kuriya wangirika ukiri mushyashya, atari azi ko wangiritse, agomba kuwusura akamenya ibyawo. Ati: “Turifuza kuwusura tukamenya niba warangiritse koko, tukareba ibibazo byawo kuko tuzi ko utaramara igihe wubatswe, ukiri mushyashya.’’
Akarere ka Rusizi gafite ibibazo by’imihanda myinshi yangiritse, n’ikozwe ntikorwe neza, n’ifatwa neza ry’iyakozwe rikaba rikomeje kwinubirwa n’abaturage,Njyanama icyuye igihe ikaba yaravugaga ko biteye inkeke,aho yasabaga izayisimbura kuzabyitaho by’umwihariko, ariko n’ubundi bikomeje kuba ingorabahizi.




