Umunyakenya Huddah Monroe yifotoye yikuyemo ipantaro amafoto anyanyagizwa ku mbuga nkoranyambaga

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli ukomoka muri Kenya Huddah Monroe, yavugishishe benshi amangambure ubwo yikuragamo ipantaro akifotora amafoto yambaye umwenda umeze nk’inyuguti ya V ugaragaza ubwambure.
Uyu mukobwa yabikoze ubwo yari ageze ku kibuga k’indenge ubwo yari ari ku rugendo rw’ahatatangajwe, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ghafla, ngo Huddah yari yananiwe kwihangana ngo agere aho yari gucumbika ahitamo kwifata amafoto ari nako ayoherereza inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga n’inshuti ze zigenda ziyahanahana(shares).
H
Huddan asanzwe uzwiho kwiyambika ubusa buri buri, no kuvuga amagambo y’urukozasoni ndetse anashishikariza abandi bakobwa gukora imibonano mpuzabitsina.
Gusa ayo mafoto akiyashyira ahagaragara yatunguye benshi bibaza uburyo ananirwa kwihangana ngo abanze agere muri Hoteli ahubwo agahitamo gukuramo ipantaro akifotora.
Kuba amurika imideli mu gihugu cya Kenya ngo byaba byaramufashije kumenyekana hiyongeraho kuba yarahagarariye igihugu cya Kenya muri Big Brother Africa 2014.
h2
Mu mwaka ushize wa 2014, nibwo uyu mukobwa Huddah yanenzwe n’imbaga y’abakobwa bagenzi be, ubwo yari amaze gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga ashishikariza abakobwa bagenzi be gukoresha ibitsina byabo mu gushaka indonke.
Huddah akaba yaragaragazaga impungege aterwa n’abakobwa bagenzi be babaho mu buzima bwo kwifuza ngo kandi bafite igitsina bacuruza bakabona amafaranga, bakagura buri kimwe cyose bifuza.
Bivugwa ko Monroe yaba afite indege ye bwite ko ariyo ntandaro yo gukomeza ashishikariza bagenzi be kuyoboka inzira y’ubusambanyi, dore ko bivugwa ko imitungo myinshi uyu munyamideli afite yaba ariho yayikuye.
h3
Iyi ngeso kandi si we wenyine igaragaraho kuko bisa nk’ibimaze kuba umuco muri Afurika aho abahanzi cyangwa abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro usanga biyambika ubusa abandi bakishora mu busambanyi kugirango bakunde bamenyekane, cyangwa barusheho kwamamara.
H4
Ibi bikunze kuvugwa cyane mu gihugu cya Uganda aho ibyamamare bitandukanye bimaze kuvugwaho iyo ngeso y’ubusambanyi bwo gushaka indonke.
h5
Ni nyuma yaho mu minsi ishize havuzwe umugandekazi Debby Sempaka watunzwe agatoki ko inzu afite y’agaciro ka miliyoni 400 z’amashiringi ya Uganda yaba yarayikuye mu busambanyi.
h6
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *