M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wamaganye imyanzuro ikubiye muri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zaragiye kurwana muri Congo Kinshasa.

Imyanzuro y’iyi raporo itarashyirwa ahagaragara yagaragaye ku itariki ya 04 Kanama.

Iyi raporo ivuga ko “hari ibimenyetso bikomeye” byemeza ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri RDC kurwana ku ruhande rwa M23, zikayiha intwaro, imyambaro n’ubundi bufasha.

Ishinja RDF kandi gufatanya na M23 mu gitero uyu mutwe wagabye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo muri Rutshuru mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Muri iyi raporo kandi nk’uko Reuters iheruka kubitangaza, hagaragaramo ingingo ivuga ko ubwo M23 yafataga umujyi wa Bunagana muri Kamena, “abasirikare b’u Rwanda bashobora kuba bari bahari cyangwa barahaye ibikoresho izo nyeshyamba.”

Impuguke za Loni zivuga ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda na M23 byabaga bigamije guhiga FDLR, umutwe u Rwanda rushinja gukorana n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Ni ibirego umutwe wa M23 wamaganiye kure, ugaragaza ko nta kuri na guke kubirimo.

Umuvugizi w’ishami rya Politiki muri uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yabwiye RFI ko ibikubiye muri iriya raporo ari “ibihimbano” bya Loni, bijyanye no kuba ubutumwa bwayo bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) busa n’uburi mu marembera.

Ati: “Ku wa 14 Kamena 2022, ubwo raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye yasohokaga, nta hantu na hamwe havugwa ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rufasha M23.”

“Ntibyumvikana uko nyuma yiminsi mike cyangwa ibyumweru, bashoboye gushyiramo uburiganya bakagira ibyo bongeramo, mu rwego rwo kwicira ijisho Guverinoma ya Congo kugira ngo ihoshe uburakari bwabigaragambya no guhisha ibyabereye i Kasindi aho benshi mu baturage bacu bakomeretse, ndetse abandi ‘bakicwa n’amasasu ya Loni.”

Lawrence Kanyuka yunzemo ko nka M23 batemera na busa ibikubiye muri iriya raporo.

Ati: “Turabyamagana twivuye inyuma. Ni ibintu byakozwe mu buryo bwihuse mu gihe twari dutangiye gusubiza inyuma bamwe mu bagize MONUSCO tubirukana mu gihugu, ikindi nanone ntidukwiye kwibagirwa ko Guverinoma ya Congo iha amafaranga aba-lobbystes kugira ngo ibintu bihengamire ku ruhande rwayo.”

Lawrence yavuze ko nka M23 bategereje ko Guverinoma ya Congo Kinshasa ibasanga mu Bunagana bakagirana imishyikirano, nyuma y’uko icyemezo cyo kuhagarika imirwano cyafashwe muri Mata uyu mwaka kitubahirijwe.

Yunzemo ko batarwana bagambiriye kugira uduce twa Congo Kinshasa bigarurira, gusa bakaba bagomba kwirwanaho mu gihe cyose Ingabo za RDC zabagabaho ibitero zidasiba kubagabaho buri munsi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha
    Salama aleikum,
    Ndabaza ese drone za Monusco zifata amafoto y’ingabo zu Rwanda preuve n’iyihe? Nicyo nshaka kumenya,iyo drone yagera ku interahamwe,nyatura n’abandi bambari ntifate amafoto kuko bidashoboka iba yagize ingorane,svp arrêtez de faire des comédies, conneries j’appelle ça du cinéma,les africains nous restons toujours dans l’ignorance

  2. M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha
    Salama aleikum,
    Ndabaza ese drone za Monusco zifata amafoto y’ingabo zu Rwanda preuve n’iyihe? Nicyo nshaka kumenya,iyo drone yagera ku interahamwe,nyatura n’abandi bambari ntifate amafoto kuko bidashoboka iba yagize ingorane,svp arrêtez de faire des comédies, conneries j’appelle ça du cinéma,les africains nous restons toujours dans l’ignorance

  3. M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha
    Yewe! nangwa na Willy Goma, wa muvugizi usanzwe wa M23. Yarazi gusasira ibyo avuga n’iyo byabaga bihabanye n’ukuri. Gusa bishoboka ko byaba ari imihini mishya. Hari byinshi yivuguruzaho kandi ntatubwire impamvu. Avugako bashaka kwubahiriza amasezerano abasaba kuva ku butaka bwa Kongo ariko bakagumana Bunagana ngo bahakorere imishyikirano! Bunagana se ntiri muri Kongo? Ariko urwenya ni aho avuga ko raporo ya UN nta bimenyetso ifite kandi byose bifite gihamya harimo n’amafoto y’imirwano, ndetse n’abantu bashobora kumenyekana ku rugamba!

  4. M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha
    Yewe! nangwa na Willy Goma, wa muvugizi usanzwe wa M23. Yarazi gusasira ibyo avuga n’iyo byabaga bihabanye n’ukuri. Gusa bishoboka ko byaba ari imihini mishya. Hari byinshi yivuguruzaho kandi ntatubwire impamvu. Avugako bashaka kwubahiriza amasezerano abasaba kuva ku butaka bwa Kongo ariko bakagumana Bunagana ngo bahakorere imishyikirano! Bunagana se ntiri muri Kongo? Ariko urwenya ni aho avuga ko raporo ya UN nta bimenyetso ifite kandi byose bifite gihamya harimo n’amafoto y’imirwano, ndetse n’abantu bashobora kumenyekana ku rugamba!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *