Koreya ya Ruguru yahaye u Burusiya ‘abakorerabushake’ 100,000 bo kubufasha guhangana na Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyamaze guha u Burusiya abakorerabushake babarirwa mu bihumbi 100, kugira ngo babuhe umusada mu ntambara bumazemo amezi akabakaba atandatu buhanganye na Ukraine.

Ni amakuru yemejwe na Igor Korotchenko, umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu y’u Burusiya ubwo yari muri kimwe mu biganiro biyitambukaho.

Yagize ati: “Hari amakuru y’uko abakorerabushake 100,000 bo muri Koreya ya Ruguru biteguye kuza bakagira uruhare mu makimbirane.”

Amakuru y’aba bakorerabushake aje mu gihe Ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zarananiwe kwigarurira bimwe mu bice bikomeye muri Ukraine, birimo n’umurwa mukuru Kiev.

Ibi birajyana no kuba u Burusiya bumaze gutakariza abasirikare benshi muri iriya ntambara, dore ko bivugwa ko abari hagati ya 15,000 na 25,000 bamaze kwicwa.

Igor Korotchenko yunzemo ko hari n’andi makuru avuga ko u Burusiya bwamaze gutumira abafundi bo muri Koreya ya Ruguru ngo baze gusana Umujyi wa Donbas bwamaze kwigarurira.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize Ambasaderi w’u Burusiya i Pyongyang, Alexander Matsegora, yavuze ko “Abafundi b’abanya-Koreya bafite ubumenyi buhanitse, b’abanyamurava kandi biteguye gukorera ahantu hagoye cyane bazagira uruhare rukomeye cyane” mu kubaka ibikorwaremezo byasenywe i Donbas.

Koreya ya Ruguru iri mu bihugu bike byakunze gushyigikira u Burusiya kuva butangiye intambara na Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.

Iki gihugu by’umwihariko kiri mu byemeje uduce twa Donetsk na Luhansk twahoze mu maboko ya Ukraine nk’utwigenga.

Matsegora yavuze ko kuba Koreya ya Ruguru ishyigikiye u Burusiya ntacyo ibyungukiramo, ko ahubwo ari ibintu ikora bitewe n’umutimanama wayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *