APR VC zombi zahesheje u Rwanda ishema i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Amakipe ya APR Volleyball Club mu bagabo no mu bagore, yahesheje u Rwanda ishema i Kampala mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko yombi yegukanye irushanwa ryahaberaga.

Ni irushanwa ryiswe NSSF Kampala Amateur Volleyball Championship 2022 ryari rimaze iminsi ribera muri uriya murwa mukuru wa Uganda.

APR y’abagabo yaherukaga gusezerera muri ½ cy’irangiza REG VC ya hano mu Rwanda iyitsinze amaseti 3-0, yegukanye ririya rushanwa itsinze ku mukino wa nyuma KAVC-A amaseti 3-2.

Hari mu mukino wa nyuma waraye ukiniwe muri MTN Arena mu gace ka Lugogo.

Iseti ya mbere APR yayitsinze ku manota 25-23, iya kabiri KAVC iyitsinda ku manota 25-19 inisubiza iya gatatu na bwo ku manota 25-19. Byari mbere y’uko APR VC itsinda iseti ya kane ku manota 25-19 mbere yo gutsinda iseti ya kamarampaka ku manota 15-12.

APR VC y’abagore yo yegukanye igikombe itsinze bigoranye ku mukino wa nyuma KCCA VC amaseti 3-2.

APR yatsinze iseti ya mbere n’iya kabiri ku manota 25-19 na 27-25; ebyiri zindi zakurikiyeho izitsindwa ku manota 25-20 na 26-24.

Byasabye ko iyi kipe itsinda iseti ya nyuma ya kamarampaka ku manota 16-14 kugira ngo yegukane igikombe.

Buri imwe muri izi kipe z’Ingabo z’igihugu uretse gutwara igikombe, yanahembwe miliyoni 5 z’amashiringi ya Uganda (Frw miliyoni 1.3).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *