Guverinoma ya gisirikare ya Tchad n’imitwe irenga 40 yayigometseho yashyize umukono ku masezerano mbere y’ibiganiro by’ubwiyunge bw’igihugu. Mu gihe ayo masezerano atarimo umutwe ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abasinye bemeye guhagarika imirwano.
Kuri uyu wa Mbere, nibwo guverinoma ya gisirikare n’imitwe irenga 40 y’inyeshyamba muri Tchad yashyize umukono kuri ayo masezerano i Doha, muri Qatar yiyemeza guhagarika imirwano mbere y’ibiganiro biteganyijwe mu mpera z’uku kwez, ku itariki ya 20 Kanama, i N’Djamena, umurwa mukuru wa Tchad.
Mbere y’ibyo biganiro, guverinoma ya gisirikare muri Tchad yiyemeje “kutazagira ibikorwa bya gisirikare cyangwa polisi biba ku mitwe yasinye” mu bihugu bituranye na Tchad nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa guverinoma y’agateganyo, Mahamat Zene Cherif, yavuze ko abantu barenga 1.500 bazitabira ibyo biganiro, yizera ko bizageza ku mahoro arambye.
Cherif ati: “Ibi biganiro by’igihugu, bihuriweho n’abantu bose ni ihuriro ry’abaturage bose ba Tchad.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatari, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, yabwiye abari muri uwo muhango ko “andi matsinda azinjira mu rugendo rw’ubwiyunge n’amahoro, hagamijwe kugera ku byifuzo n’inzozi by’abaturage ba Tchad.”


