Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony J. Blinken, ategerejwe I Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Kanama, aho biteganyijwe ko abanza kwakirwa na Perezida Felix Tshisekedi mu ngoro ye iherereye ahitwa Mont-Ngaliema.
Abayobozi bombi barairana ikiganiro kimara hafi isaa mbere yo kubonana n’intumwa z’Abanyekongo n’Abanyamerika. Ishami rishinzwe itumanaho muri perezidansi rivuga ko mu biganiro byabo, Perezida Tshisekedi atabura gukomoza ku bibazo by’ubufatanye mu by’ingamba hagati ya RDC na USA.
Urubuga mediacongo dukesha iyinkuru rukaba ruvuga ko raporo iheruka y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 nta kabuza na yo iza kuganirwaho.
Nyuma yo kubonana n’abayobozi, biteganyijwe ko Anthony Blinken na mugenzi we, Christophe Lutundula baza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ku biro bya Afurika Yunze Ubumwe imbere y’abanyamakuru bagera muri 40 b’Abanyekongo n’Abanyamerika gitambuka kuri radio na televiziyo bya Congo.
Nyuma ya Repbulika ya Demokarasi ya Congo, aho agera avuye muri Afurika y’Epfo, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Kanama, azabanza kugirana ikiganiro na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde mbere yo gufata indege yerekeza mu Rwanda.


