taiwan-organise-des-exercices-militaires-et-accuse-pekin-de-preparer-une-invasion.jpg

Igisirikare cya Taiwan nacyo cyakoze imyitozo yo kugaragaza ko cyiteguye gukumira igitero cy’u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Ingabo za Taiwan zakoze imyitozo yo gukoresha imbunda zirasa kure hakoreshejwe amasasu ya nyayo mu rwego rwo kugaragaza ko ziteguye kurinda ikirwa igitero cyose cy’u Bushinwa bivugwa ko burimo gutegura.

Umunyamakuru wa AFP uri aho hantu yabonye itangira ry’iyi myitozo mu Ntara ya Pingtung (mu majyepfo) nyuma gato ya saa sita z’ijoro n’iminota 40 ku isaha ngangamasaha GMT. Imyitozo yarangiye ahagana mu ma saa 01h30 GMT, nk’uko byatangajwe na Lou Woei-jye, umuvugizi w’umutwe wa 8 w’Ingabo za Taiwani.

Ingabo magana bivugwa ko zoherejwe muri iyi myitozo ndetse n’ibibunda biremereye bigera muri 40 bya howitzers. Imyitozo yindi iteganijwe kuwa Kane.

taiwan-organise-des-exercices-militaires-et-accuse-pekin-de-preparer-une-invasion.jpg

Mu cyumweru gishize, u Bushinwa bwatangije imyitozo yagutse ya gisirikare mu kirere no mu nyanja mu bice bikikije Taiwan mu rwego rwo gusubiza uruzinduko rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi.

Pekin “yakoresheje imyitozo n’inzira yayo ya gisirikare kugira ngo yitegure gutera Taiwan”, ibi ni ibyatangajwe n’umudipolomate wo muri Taiwan, Joseph Wu, mu kiganiro n’abanyamakuru i Taipei nyuma y’imyitozo ya Taiwan.

Yongeyeho ati: “Intego nyamukuru y’u Bushinwa ni uguhindura uko ibintu bimeze mu gace ka Taiwan ndetse no mu karere kose.”

Yakomeje agira ati: “Bukora imyitozo yagutse ya gisirikare no kohereza misile, ndetse no kugaba ibitero kuri interineti, ubukangurambaga bwo gutanga amakuru y’ibinyoma ndetse no kubangamira ubukungu mu rwego rwo guca intege abaturage ba Taiwan.”

taiwan-organise-des-exercices-militaires-et-accuse-pekin-de-preparer-une-invasion-2.jpg

U Bushinwa buvuga ko Taiwan ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 23, ari imwe mu ntara zabwo, itarabasha guhuza n’ikindi gice gisigaye cy’igihugu kuva Intambara hagati y’abaturage b’Abashinwa yarangira mu 1949.

Kuri uyu wa Mbere, Lou Woei-jye yari yijeje ko imyitozo ya Taiwan yari isanzwe iteganijwe kandi ko atari igisubizo ku bikorwa by’Abashinwa bikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *