Abanyakenya babarirwa muri magana ndetse n’Abanyamahanga barimo Abanyarwanda baba muri Kenya, bahisemo kuba bahungiye muri Uganda banyuze ku mupaka wa Busia n’uwa Malaba mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yatangiye kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Kanama batinya ibishobora gukurikira ibizayavamo.
Abanyamahanga bageze muri Uganda bavuye muri Kenya barimo Umurundi, Umunyarwanda, Abanyaziya, Umunyamerika n’Abongereza, babwye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko batinya ko ubugizi bwa nabibwakurikiye ibyavuye mu matora yo mu 2007 muri Kenya byasubira.
Ni ubugizi bwa nabi bwaguyemo abantu byibuze 10, mu gihe ababarirwa muri magana bakomeretse naho ibihumbi bagata ingo zabo.
Umunyakenya Ramadan Otyeno kuri uyu wa Mbere yagize ati “Ubugizi bwa nabi buracyari bushya mu bitekerezo by’Abanyakenya benshi. Niyo mpamvu abantu bagerageza kuva mu gihugu mbere y’amatora,”
Hagati aho, biravugwa ko ibice bimwe byo muri Kenya byashyiriwehoamasaha ntarengwa yo kugera mu ngo kandi urujya n’uruza n’imihuro y’ijoro byagabanyijwe mbere y’amatorayo kuri uyu wa Kabiri.
Umugande Ssebbo Ogongo, umaze imyaka myinshi atuye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize yapakiye ibintu bye mu ikamyo asubira iwabo.
Ati “ Nzasubira I Nairobi amatora naba mu mahoro na nyuma yo kwiga neza uko ibintu bimeze mbere y’amatora, mu gihe cy’amatora na nyuma yayo,”
Uwitwa Hassan Issa utuye Kisumu, mu burengerazuba bwa Kenya, nawe yabaye yimuriye umuryango we mu Mujyi wa Jinja kubera gutinya ibishobora gukurikira amatora.
Ati “ Nzasubira muri Kenya gutora ariko ni byiza ndi njyenyine ntari kumwe n’aba bana benshi mu gihe havuka ubugizi bwa nabi,”
Uwitwa Ronnie Ikinyom, umukozi ukora ku mpaka wa Busia, avuga ko yabonye bus nyinshi zambukana abagenzi biganjemo abanyamahanga.


