Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwisubiza myugariro Rwatubyaye Abdul wahoze ayikinira, nyuma y’iminsi nta kipe afite.
Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yasinye amasezerano yo gukinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda mu myaka ibiri iri imbere.
Rwatubyaye yari amaze iminsi akorera imyitozo muri AS Kigali, nyuma yo gutandukana na FC Shkupi yo muri Macedonie ya Ruguru.
Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yaherukaga gutangaza ko azakinira imwe mu makipe ya hano mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.
Rwatubyaye yavugwaga mu makipe arimo Rayon Sports yasinyiye, APR FC yazamukiyemo, AS Kigali yari amaze iminsi akoreramo imyitozo na Kiyovu Sports.
Rwatubyaye yahisemo kuba agarutse muri shampiyona y’u Rwanda kugira ngo azamure urwego, mbere yo kongera kwerekeza hanze y’u Rwanda.
Ni nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune ikomeye mu mpera z’umwaka ushize yatumye amara igihe kirekire adakandagira mu kibuga.
Ni ku nshuro ya kabiri Rwatubyaye Abdul agiye gukinira Rayon Sports.
Iyi kipe y’ubururu n’umweru yayigezemo bwa mbere muri 2016 avuye muri APR FC.
Rayon Sports yatandukanye na yo muri Gashyantare 2019 yerekeza muri Sporting Kansas City ikina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer).
Nyuma, iyi kipe yamuguranye na Benny Feilhaber wakinaga hagati muri Colorado Rapids, na yo imutiza muri Switchbacks yo mu Cyiciro cya Kabiri, akaba ari yo yakiniraga kugeza yerekeje muri Shkupi.


