Umukinnyi wa filimi w’icyamamare w’Umunyamerika, Steven Seagal, ari muri Ukraine muri Repubulika ya Rubanda ya Donetsk (DPR), aho arimo gufatira amashusho ya filimi mbarankuru ku ntambara yo muri Donbass, ndetse akaba yanatunze urutoki Ukraine ayishinja kuba inyuma y’igitero giherutse kwica imfungwa z’intambara.
Denis Pushilin uyobora DPR ni we watangaje kuri uyu wa Kabiri ko Steven Seagal ari muri uyu mujyi wa Donbass nyuma yo kugirana nawe ibiganiro.
Nk’uko Denis Pushilin yabitangaje, ngo “Steven yavuze ko 98% by’abavuga ku ntambara mu binyamakuru ntibigeze bagera hano, ni yo mpamvu Isi itazi ukuri”
Pushilin yakomeje agira ati “ Steven Seagal ari gukora filimi mbarankuru ku ntambara muri Donbass. Uyu munsi yavuganye n’imfungwa z’intambara mu kigo cy’imfungwa cya Yelenovka. Bamwe mu mfungwa zacyo baherutse kwicwa na misile y’ingabo za Ukraine,”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS ikomeza ivuga, ngo Steven Seagal arashaka guhindura imyumvire kuri iyi ntambara nk’uko Pushilin yakomeje avuga, mbere yo kongeraho ko aka atari akazi koroshye yifuriza Steven Seagal kuzagera ku ntego ye.

Ku rundi ruhande, urubuga militarytimes.com rwavuze ko kuri uyu wa Kabiri ushize hari video yashyizwe ahagaragara na kimwe mu binyamakuru byo mu Burusiya igaragaza Steven Seagal ahagaze mu matongo ya gereza yo mu burasirazuba bwa Ukraine, ahaherutse kuraswa igisasu cyahitanye imbohe z’intambara z’Abanya-Ukraine.
U Burusiya na Ukraine bishinjanya kuba inyuma y’iraswa ry’iyi gereza, aho u Burusiya buvuga ko Ukraine yakoresheje intwaro yakorewe muri Amerika izwi nka HIMARS mu gushyira hasi inyubako ya gereza.
Video yashyizwe ahagaragara n’urubuga TVZVEZDA, igaragaza Steven Seagal nk’intumwa idasanzwe ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ishinzwe imikoranire mu bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi hagati y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agaragara nk’umuvugizi wamagana ikoreshwa rya HIMARS rya Ukraine.
Bivugwa ko Seagal yagize ati: “Rwose birasa na roketi.” Ati: “Urebye gutwika n’ibindi bisobanuro, birumvikana ko atari bombe. Tutibagiwe no kuba u Burusiya bufite ibintu byinshi byavuye kuri HIMARS. Aha niho HIMARS yakubise, abantu 50 baricwa, abandi 70 barakomereka. ”
Nk’uko urubuga rwo mu Burusiya rubitangaza, Seagal yongeyeho ko haba hari n’umugambi mubisha uhishe avuga ko HIMARS yakoreshejwe n’ingabo za Ukraine kubera ko Perezida w’iki gihugu, Volodymyr Zelenskyy, yashakaga gucecekesha “Umunazi” ufungiye muri iyi gereza.
Seagal ngo yongeyeho ati: “Igitangaje ni uko umwe mu Banazi bishwe ari Umunazi wari utangiye kuvuga byinshi kuri Zelensky, kandi ko Zelensky ari we uri inyuma y’amabwiriza yerekeye iyicarubozo n’ubundi bugizi bwa nabi butubahiriza Amasezerano y’Intambara y’i Geneve, ariko kandi ni n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”

Amashusho ya gereza yashyizwe ahagaragara na BBC asa nkaho ahuye n’ahantu Seagal yagaragaye mu gihe yavugaga kuri iki gitero. Ayo mashusho kandi yahujwe n’aho Steven Seagal yagaragaye yicaye, yafashwe mu byumweru bibiri bishize, afite igisigazwa cy’igisasu cyarashwe kuri gereza nk’icyemeza ko koko Steven Seagal yari ahibereye.


