Manzi Thierry uri mu muryango winjira muri imwe mu makipe yo mu Rwanda mu bakinnyi 8 basezerewe na FAR Rabat

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Maroc, yatangaje ko yamaze gusezerera abakinnyi umunani barimo myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Manzi Thierry.

Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Facebook ishimira Manzi na bagenzi be.

Manzi Thierry yari umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo za Maroc kuva muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yo kuyigeramo avuye muri FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

FAR Rabat yasezereye Manzi Thierry nyuma y’uko umutoza Sven Vandernbroek wari waramuzanye atandukanye na yo akerekeza muri Abha FC yo muri Arabie Saoudite.

Amakuru avuga ko uyu myugariro umaze iminsi hano mu Rwanda yamaze kumvikana na APR FC ko agomba kuyisubiramo.

Bivugwa ko APR FC yamuhaye Frw miliyoni 20 agasinya amasezerano y’umwaka umwe, ikazajya imuhemba Frw miliyoni ebyiri buri kwezi.

Impamvu nyamukuru yatumye Manzi Thierry agaruka muri APR FC, ni uko iyi kipe izakina imikino Nyafurika, ndetse akaba anifuza no kuzakina CHAN y’umwaka utaha kugira ngo bizamuheshe amahirwe yo kubonwa n’amakipe akomeye mu mahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *