Rubavu: Ba Gitifu barimo uwahagarariwe n’umukwikwi mu kwibuka n’umukozi w’akarere birukanwe burundu

Sangiza iyi nkuru

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri y’akarere ka Rubavu n’umukozi wako wari ushinzwe ‘Mituelle’, birukanwe mu kazi burundu bazira amakosa ajyanye n’akazi bakoze.

Abirukanwe mu kazi ni nk’uko byemejwe na Meya Kambogo Ildephonse, barimo Habimana Aaron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, Murenzi Augustin wayoboraga by’agateganyo Umurenge wa Rugerero na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe Mituelle.

Meya Kambogo yavuze ko uko ari batatu bazize amakosa atandukanye ajyanye n’akazi, gusa yirinda gutangaza ayo ari yo.

Ati: “Nibyo koko, birukanwe ariko ntabwo byemewe kuvuga amakosa umukozi aba yakoze kuko biba byaganiweho hagati y’umukozi n’ubuyobozi.”

Meya Kambogo abajijwe niba haba hari gahunda yo gukurikirana bariya bayobozi yaba ihari nyuma yo kubirukana, yavuze ko nta yo ashimangira ko kuba umukozi yakwirukanwa mu kazi kubera amakosa yakoze ari ibisanzwe.

Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero uri mu birukanwe, bivugwa ko we yazize kugira uburangare mu kazi bigatuma ubuyobozi buhagararirwa n’umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Nkaka muri Kamena uyu mwaka.

Ni igikorwa cyamaganiwe kure n’abarimo umuryango IBUKA, kinateza kwitana ba mwana hagati ya Gitifu Murenzi na Nyiraneza EspĂ©rance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *