Perezida w’ikipe ya Rwamagana City FC, Uwimana Néhémie, yamaganye ibaruwa yanditse mu izina rye iherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ntaho ahuriye na yo.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guha urw’amenyo uriya muyobozi, nyuma y’ibaruwa irimo Icyongereza gikocamye yanditswe mu izina rye.
Ni ibaruwa yahamagaraga umwe mu bakinnyi bigaragara ko akomoka hanze y’u Rwanda ngo aze gukora igeragezwa muri iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Amagambo nka ‘object’ ryasanishijwe n’impamvu uriya mukinnyi yari yahamagajwe, ‘Airplat’ abenshi batekereje ko uwanditse ibaruwa yashakaga kuvuga indege ndetse n’andi makosa menshi ajyanye n’ikibonezamvugo ari mu yatumye Uwimana yibasirwa.
Uyu mugabo mu kiganiro yahaye Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iriya baruwa atari we wayanditse.
Uwimana yavuze ko n’ubwo yaba atazi Icyongereza yaha ukizi akamwandikira ibaruwa aho gukora amakosa nk’ariya, cyangwa se akandika mu Gifaransa nk’ururimi yizemo.
Ati: “Rwose njyewe nka Néhémie mbaye ntazi ururimi nashaka umuntu unyandikira ngasinya, tugateraho kashe ubundi tukohereza ibarwa imeze neza. Ese wayoberwa Icyongereza bwo wayoberwa n’uko indege yitwa? Ngira ngo wabonye indege uko yanditswe.”
Perezida wa Rwamagana yunzemo ko uretse no kuba atari we wanditse iriya baruwa, nta n’undi muntu wo muri Rwamagana City wayanditse.

4 Responses
Ese wayoberwa Icyongereza bwo wayoberwa n’uko indege yitwa?_Perezida wa Rwamagana City wigaramye ibaruwa yamwitiriwe
Bwana meya nibakureke kuko warwanye nikipe kugiti cyawe none uyigejeje aheza ba rusahurira munduru barashaka critique no kuguca intege imbere cyane nibiba ngombwa namatunda usarure
Ese wayoberwa Icyongereza bwo wayoberwa n’uko indege yitwa?_Perezida wa Rwamagana City wigaramye ibaruwa yamwitiriwe
Erega abacantege ntibabura,wowe “KAZAMWENDO”Imana muri kumwe!