Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, yageze i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama ni bwo Blinken yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Dr Vincent Biruta.
Blinken yari akubutse i Kinshasa muri Congo Kinshasa aho yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri rwasize abonanye na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.
I Kinshasa uyu muyobozi yahageze akubutse i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Biteganyijwe ko uyu mukuru wa dipolomasi ya Amerika uri i Kigali agomba kubonana na Perezida Paul Kagame, bakaganira ku ngingo zirimo umutekano ndetse n’iyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu nk’uko biheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Ku ngingo y’umutekano biteganyijwe ko abayobozi bombi bagomba kuganira ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by’umwihariko ku mutwe wa M23 u Rwanda rwashinjwe gutera inkunga n’ubwo rwo rwakunze kubihakana.
Ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu Amerika iheruka gutangaza ko Blinken azakomoza ku “ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika”.
Ni Rusesabagina ufungiye mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bwarwo.
Mbere yo kuza mu Rwanda, Blinken yavuze ko azashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo irekure Rusesabagina usanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ni igitutu cyakora cyo u Rwanda ruvuga ko ntacyo kizageraho, nk’uko byaraye bishimangiwe na Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter atanga igitekerezo ku bw’umwe mu bakoresha uru rubuga.
Yagize ati: “Nta bwoba…hari ibintu bitapfa gukora muri ubwo buryo ahangaha.”
Guverinoma y’u Rwanda ku wa 05 Kanama yasohoye itangazo riha ikaze Blinken i Kigali, gusa imukurira inzira ku murima ku byerekeye ibiganiro yaba yifuza ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, bijyanye no kuba ari ikibazo Kigali imaze imyaka irenga 10 iganiraho na Washington.
Itangazo cyakora cyo rikomeza rivuga ko “u Rwanda rwishimiye umwanya mwiza rubonye wo kongera gusobanura neza ko gufata no gucira urubanza Paul Rusesabagina ku byaha bikomeye yahamijwe hamwe na bagenzi 20 byakurikije amategeko y’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.”
Ni ibyaha byakozwe binyuze mu bitero umutwe wa FLN/MRCD Rusesabagina yari abereye umuyobozi wagabye mu majyepfo n’uburengerazuba bw’u Rwanda, bigwamo abasivile icyenda abandi barakomereka.


