Abanyekongo bamwe batunguwe no kubona stand ya DRC muri Expo Rwanda 2022 mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi wahungabanye kuva intambara yongeye kubura hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga, ndetse Guverinoma ikaba yari yafashe ingamba zitandukanye zirimo kureka kwitabira ibikorwa mpuzamahanga cyangwa inama bibera mu Rwanda.
Mu ngamba zafashwe, Leta ya Congo yari yafashe icyemezo cyo guhagarika kwitabira inama mpuzamahanga zose zabera mu Rwanda kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo.
Kugaragara mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda kwa stand igaragaraho ibendera rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo rero, biravugwa ko byateje urunturuntu muri iki gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Amakuru aturuka muri iki gihugu akaba avuga ko bamwe mu Banyekongo bamagana icyo bita ko ari igikorwa cyateguwe n’u Rwanda mu rwego rwo kuvangira Congo ku ngamba yari yafashe.
Iri murikagurisha mpuzamahanga rifatwa nk’ihuriro rinini ry’ubucuruzi ribaye ku nshuro ya 25 mu Rwanda ryatangiye ku ya 26 Nyakanga rikaba rizasoza ku ya 16 Kanama.


