Amerika irashinja Iran gucura umugambi wo kwivugana John Bolton hagamijwe guhorera Gen. Qassem Soleimani

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinje umuntu ukekwaho kuba mu mutwe w’abasirikare barinda impinduramatwara ya kisilamu muri Irani (IRGC) kuba yarateguye umugambi wo guhitana John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, aho bishoboka ko byaba biri mu rwego rwo kwihorera kubera iyicwa rya Gen. Qassem Soleimani wishwe n’ubutegetsi bwa Perezida Trump mu 2020.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Minisiteri y’ubutabera muri Amerika yatangaje ibirego bishinjwa Shahram Poursafi ukomoka muri Tehran, birimo kuba yarahaye umuntu 300.000 by’amadolari ya Amerika kugira ngo azakorere ubwo bwicanyi i Washington, DC cyangwa muri Maryland.

Bolton, umunyapolitiki w’inzobere mu bubanyi n’amahanga akaba anashyigikira byimazeyo impinduka z’ubutegetsi muri Iran, yabaye umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump, ariko yavuye kuri ako kazi mbere y’uko igitero cy’indege zitagira abapilote z’Amerika cyica Gen. Soleimani i Baghdad muri Mutarama 2020.

Mu magambo ye, Matthew Graves, umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, yagize ati: “Ingabo z’abasirikare barinda impinduramatwara ya kisilamu muri Iran, zibinyujije ku Ushinjwa, zagerageje gukora umugambi mubi: kwica uwahoze ari umuyobozi muri Amerika ku butaka bwa Amerika kugira ngo zihorere ku bikorwa bya Amerika.”

Ati: “Iran n’izindi guverinoma z’abanzi zikwiye kumva ko Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bacu bashinzwe kubahiriza amategeko bazakora ibishoboka byose kugira ngo baburizemo imigambi yabo mibi kandi bashyikirizwe ubutabera.”

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Tehran ikaba yamaganye ibirego bya Amerika ivuga ko “bisekeje kandi bidafite ishingiro”.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibitangaza, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, Nasser Kanaani yagize ati: “Iran iraburira cyane irwanya igikorwa icyo ari cyo cyose cyakorerwa abaturage ba Iran bitwaje ibyo birego bisekeje kandi bidafite ishingiro.”

Minisiteri y’ubutabera ya Amerika ariko ivuga ko umukozi wa Iran “yari afite ‘akazi k’inyongera,’ yari kwishyura miliyoni imwe y’amadolari”. Ntabwo hatanzwe ibisobanuro birambuye kuri ako kazi cyangwa uwari kwibasirwa.

Glenn Carle wahoze ari ushinzwe iperereza muri CIA, yabwiye Al Jazeera ko igisubizo icyo ari cyo cyose cyerekeye iyicwa rya Soleimani cyaba cyari kigamije kwibasira abo mu rwego rwo hejuru nka jenerali”

Minisiteri y’ubutabera yavuze ko Poursafi “akomeje kwihisha mu mahanga”, bityo akaba adashobora kuzaburanishwa ku byaha bibiri aregwa, birimo “gutanga no kugerageza gutanga inkunga ifatika ku mugambi w’ubwicanyi bwambukiranya imipaka”, uhanishwa igihano cy’imyaka nka 15 muri gereza.

Hagati aho, White House yihanangirije Tehran iyizeza “ingaruka zikomeye” niramuka yibasiye Abanyamerika.

Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu, Jake Sullivan yagize ati: “Ibi twabivuze mbere kandi turongera kubivuga: Ubuyobozi bwa Biden ntibuzahwema kurinda no kurengera Abanyamerika bose iterabwoba ry’urugomo n’iterabwoba”.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, uri mu Rwanda, abinyujije kuri twitter nawe yagize ati “Ubutumwa bwacu kuri Iran burasobanutse: ntituzihanganira iterabwoba ry’ubugizi bwa nabi ku Banyamerika, kandi rwose harimo n’abahoze ari abayobozi. Igitero icyo aricyo cyose cyahura n’ingaruka zikomeye.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *