220809-f-cn170-148.jpg

Umwirabura wa mbere wahawe ipeti rya General w’inyenyeri enye yagizwe Umuyobozi wa AFRICOM

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Amerika gishinzwe Afurika (AFRICOM) bwahawe umuyobozi mushya, Gen. Michael “Mike” Langley uzakomeza kuyobora ibikorwa by’Ingabo za Amerika ku mugabane aho Pentagon ivuga ko kurwanya ingaruka zo gukomeza kuhagira ijambo kw’Abashinwa n’iterabwoba ry’intagondwa bikomeje kuba ibya mbere mu bigomba gukurikiranirwa hafi.

Nk’uko tubikesha VOA Afrique, Gen. Langley mu birori byabereye ku cyicaro cya AFRICOM mu Mujyi wa Stuttgart, mu Budage yagize ati: “Nzi ko mfite byinshi byo gukora. Dufite byinshi byo gukora”.

Nyuma kuzamurwa mu ntera mu ntangiriro z’uku kwezi, Langley abaye umujenerali wa mbere w’umwirabura w’Umunyamerika w’inyenyeri enye mu mateka y’imyaka 246 ya Marine Corps. Mbere y’uyu mwanya, Langley yabaye umuyobozi w’ingabo zishobora gutabara byihuse aho ari ho hose ku Isi n’ingabo zirwanira ku butaka.

220809-f-cn170-148.jpg

“Ni umuyobozi ukwiye mu gihe gikwiye kandi afite ubuhanga bukwiye bwo kuyobora ubu buyobozi bukomeye. Afite imico idasanzwe, ubushobozi, ubutwari, uburambe, n’ubumenyi bwo kuyobora AFRICOM muri iki gihe kitoroshye”, uyu ni Gen. Mark Milley , umugaba mukuru w’ingabo, kuri uyu wa Kabiri ushize.

Langley abaye umuyobozi wa gatandatu ugiye kuyobora AFRICOM kuva yashingwa mu 2008. Umuyobozi ucyuye igihe, Gen. Stephen Townsend, uri mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 40 amaze mu gisirikare, yihanangirije muri uwo muhango ko “Amerika idashobora kwihanganira kwirengagiza Afurika.”

Townsend ati: “Umugabane wuzuye ubushobozi ariko nanone wuzuye ibibazo, kandi uhagaze mu masangano y’amateka”. “Ku ruhande rumwe hari igitugu n’ingaruka mbi z’amahanga, hamwe n’iterabwoba, n’umutekano mucye w’ibiribwa n’ubukungu bijyana na byo. Ku rundi ruhande ni amahoro, umutekano, demokarasi, iterambere, no kugendera ku mategeko.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *