Rubavu: Abaturage barembejwe n’abajura b’amatungo bayiba bakayabagira ku gasozi

Sangiza iyi nkuru

Ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare yinganjemo inka n’ingurube, yibwa akabagirwa ku gasozi bukomeje kuvuza ubuhuha mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, aho ubuyobozi bwemeza ko bugiye kurushaho gukaza uburinzi.

Aba baturage bo muri uyu murenge baravuga ko abiba amatungo magufi n’amaremare yiganjemo inka n’ingurube bamara kuyiba bakayabagira ku gasozi bakahasiga ibihanga.

Umwe mu baturage avugana na Isango Star dukesha iyi nkuru, yagize ati : “Bibye inka mu Kagali ka Rwaza noneho baraza bayinyuza hano ku kiraro cya Ndobogo barayijyana bayibagira ku Mugezi wa Sebeya. Barahuhura kuko ntabwo bajyana uruhu…bijyanira iminopfu gusa ! Ku wa kabiri bibye ingurube yo kwa muramukazi wanjye.”

Mugenzi we yunzemo ati : “Ujya kumva ngo ibunaka bajyanye inka, na hariya batwaye inka…tukumva ngo bazibagiye mu binani (ibihuru) mbese usanga ari ibintu bigenda bikora ku baturage cyane.”

“nyirayo atuye hano, yarayibuze noneho haza amakuru avuga ko hari igihanga, amara n’ibinono biri hano hirya ya Sebeya.”

Iki kibazo gihangayikishije cyane aba baturage bavuga ko hatagize igikorwa kuri ubu bujura, buzakomeza kuyogoza aka gace.

“Ni ikibazo rwose keretse leta ariyo ishyizeho ab’umutekano . Nka polisi igashyiraho abo gufasha ab’umutekano noneho bagafasha abaturage kuko abajura ni benshi cyane,” uyu ni umwe muri abo baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga ko bugiye kongera umutekano w’amatungo, kandi abafatiwe muri ubu bujura bakazajya bahana by’intangarugero.

Umuyobozi w’aka karere, Kambogo Ildephonse, yagize ati : “Ubu twiringira amarondo y’umwuga kuko abaturage aribo birindiraga amatungo yabo. Ariko nanone si ibyo gusa kuko hari no guhana ugereranyije na mbere, no guhanahana amakuru no guhana abo tubonye babigizemo uruhare kandi turizera ko bizaranduka burundu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *