Kuri uyu wa Kane, itariki 11 Kanama abarimu ba gisirikare 90 mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo basoje amahugurwa ya gikomando bahabwaga i Kindu muri Maniema.
Ni amahugurwa bari bamaze amezi atatu bahabwa n’abarimu ba gisirikare b’Ababiligi ku mayeri ya gikomando arimo no kurwanisha amaboko gusa (les combats sans armes), ku butabazi bw’ibanze no ku buyobozi. Imyitozo ikaba yaraberaga mu kigo cy’imyitozo cya Lwama.
Abakomando batojwe bakoze imyiyereko ubwo mu muhango wo gusoza amahugurwa bari bamaze amezi nk’uko Rado Okapi dukesha iyi nkuru ikomza ivuga.
Lieutenant Tchombe, umwe mu bahuguwe, yagize ati: “Ni ingirakamaro kuri twe. Tumaze kwiga amasomo amwe tutari dufite mbere. Ibi bizadufasha kongera imyitozo y’indi mitwe ya FARDC kugira ngo tunoze ubuhanga bw’imirwano, ”
Ku ruhande rwe, abatanze amahugurwa basabye abahawe ubumenyi gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Komanda Juan, Umubiligi uri mu batanze amahugurwa, yagize ati “Ntimuzazuyaze gukomeza imyitozo yanyu kugirango mukomeze kuba beza kandi muhore mutanga urugero. Uyu murongo w’imyitwarire ni wo mugomba gukurikiza kandi uzabafasha kurangiza inshingano zanyu nk’abarimu b’abakomando, ”
Aba barimu baherutse gutozwa biteganyijwe ko nabo, bazahugura abasirikare ba Brigade ya 31.



2 Responses
Abarimu ba gisirikare 90 ba FARDC basoje amasomo ya gikomando bamazemo amezi 3
Ndayikeneye iyo nzu
Abarimu ba gisirikare 90 ba FARDC basoje amasomo ya gikomando bamazemo amezi 3
Ndayikeneye iyo nzu