Abantu barindwi bo muri komini ya Busoni mu ntara ya Kirundo (mu majyaruguru y’u Burundi) bakatiwe igifungo cy’imyaka 15 bazira gushaka kujya mu mitwe yitwaje intwaro nyuma yo gufatwa ngo bashaka kwinjira mu Rwanda rwihishwa, ariko abakatiwe bavuga ko bazajurira kuko batemera icyaha bahamijwe. Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze yemeza ko umuyobozi w’ishyaka rya CNL ari we wari ugenderewe cyane muri uru rubanza.
Nk’uko amakuru aturuka muri komini ya Busoni abitangaza, ngo Imbonerakure (umwe mu bagize urubyiruko y’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD) witwa Richard, ngo yasezeranyije abantu batandatu kubafasha kwambuka umupaka w’u Rwanda, ariko bafite intego yo kujya kuhashaka akazi.
Ku munsi bumvikanyeho, bageze kwa Richard mu gace ka Gatare hanyuma abajyana ku witwa Rémégie Nizeyimana, umuyobozi ushinzwe amasomo ku Ishuri Ryisumbuye rya Komini Bishisha. Uyu niwe uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CNL muri iyi komine.
Abasore batanu mu bakatiwe bagize bati: “Twahamagawe na Richard ufasha abandi kujya mu Rwanda mu buryo butemewe. Ntabwo twari dufite intego yo kwinjira mu nyeshyamba. ”
Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga ko ngo Richard yahise ahamagariza abo bantu ushinzwe iperereza mu ntara na komiseri wa polisi mu ntara bahita babapakira mu modka zabo.
Rémégie Nzeyimana ngo yajyanywe ahantu hatazwi, ahambiriye mu maso, maze atangira guhatwa ibibazo ku bikorwa byo kwigomeka. Yabihakanye avuga ko yaguye mu mutego watezwe na Richard wakusanyirije abo bantu iwe mu gihe ntacyo yari abiziho, nk’uko umuturage wo muri ako gace abitangaza.
“Turashaka Richard. Niwe uzi byose kuri twe ”, nk’uko byavuzwe n’abaregwa imbere y’abacamanza.
Mu gihe batandatu bahakanye icyaha, umusore umwe muri bo yemeye ko bashakaga kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhabwa imyitozo ya gisirikare kandi bari guhembwa ibihumbi 300 y’Amarundi.
Mu gihe bose basabaga ko urukiko ruhamagaza Richard, utarigeze afatwa, yitaba, iburanisha ryo ku ya 3 Kanama ryarasubitswe, bisabwe n’umwunganizi w’abaregwa. Abacamanza bimurira iburanisha ku ya 8 Kanama.
Amakuru agera ku rubuga dukesha iyi nkuru aturuka mu bushinjacyaha, avuga ko ibyo bitanyuze abantu bari hejuru bihishe inyuma y’itabwa muri yombi ry’abo bantu.
Hafashwe icyemezo gitegeka ko iburanisha risubukurwa bukeye bwaho ndetse batanga n’itegeko rihindura abacamanza batangiye urubanza.
Ku mugoroba wo ku ya 4 Kanama, umushinjacyaha yasabye mu rukiko ko abaregwa bahabwa igihano cyo gufungwa burundu.
Nyuma y’iminota mike yo gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha, abacamanza bakatiye abaregwa igifungo cy’imyaka 15. Abakatiwe bavuga ko bazajurira.


