Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wabo yasorejemo amasomo ya gisirikare, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.
Ian Kagame ni umwe mu Banyarwanda batatu barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, bagirwa ba Sous Lieutenant.
Bagenzi be babiri ni Park Udahemuka na David Nsengiyumva.
Umuhango wo guha aba basirikare amapeti wabereye i Sandhurst mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, witabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu we.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu byemeje aya makuru bivuga ko “Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyigikiye umuhungu wabo Ian Kagame wahawe ipeti rya Sous Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare muri Royal Military Academy Sandhurst.”
Umukuru w’igihugu yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu, ndetse hanaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.
Ian Kagame wahawe ipeti rya Sous Lieutenant, ni umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Paul Kagame. Akurikira Ange Ingabire Kagame.
Uyu musore yabaye Ofisiye mu gihe muri 2019 na bwo yari yasoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, agahabwa Masters mu bukungu.
Ni impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Williams College y’i Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



2 Responses
Perezida Kagame yitabiriye ibirori umuhungu we yaherewemo ipeti rya Sous-Lieutenant
Jewe nyiri ayo mazina nkunda amakuru yanyu mukomeze muteri imbere ntuye kampala
Perezida Kagame yitabiriye ibirori umuhungu we yaherewemo ipeti rya Sous-Lieutenant
Jewe nyiri ayo mazina nkunda amakuru yanyu mukomeze muteri imbere ntuye kampala