APR FC yaguze umusimbura wa Ahishakiye Héritier iheruka kwirukana

Sangiza iyi nkuru

APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Tuyizere Jean Luc wakiniraga Marines FC.

Uyu munyezamu ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

APR FC nta munyezamu wa kabiri yari ifite nyuma yo gutandukana na Ahishakiye Héritier Chairman Lt Gen Mubarakh Muganga yemeje ko birukaniye imyitwarire mibi.

Uyu munyezamu amakuru avuga ko APR FC yamuhoye kumuha uruhushya rwo kujya gukemura ibibazo bye, gusa akagaruka mu mwiherero wayo yarengeje igihe yari yarahawe.

Tuyizere APR FC yasinyishije yaje abisikana na Ahishakiye, dore ko yamaze gusubira muri Marines FC yahoze akinira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *