Sheebah ku kibazo cya Teta: Iyo ukubise umugore, uba ukubise nyoko wakubyaye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, avuga ko mugenzi we Weasel Manizo wakubise umugore we w’Umunyarwandakazi, Miss Teta Sandra, asa n’uwakubise umubyeyi wamubyaye.

Sheebah yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, RTV, tariki ya 12 Kanama 2022 ubwo yari mu Rwanda yitegura kuririmbira mu gitaramo cya ATHF.

Nk’umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, Sheebah yasabwe kuvuga ku hohoterwa Weasel yakoreye Teta rigatuma uyu Munyarwandakazi acyurwa mu Rwanda, asubiza ko byamubabaje cyane.

Yagize ati: “Mbere na mbere narabyanze, narabyanze! Ntabwo mbikunda iyo abagabo basuzugura abagore. Ntabwo mbikunda kubera ko abagore banyura muri byinshi! Ni ababyeyi. Yewe n’umugabo ukubita umugore, nyoko ni umugore. Abagabo batekereze ko abagore ari ababyeyi b’igihugu.”

Yakomeje avuga ko ukubise umugore, aba akubise umubyeyi wamwibarutse. Ati: “Ntabwo ushobora gukubita nyoko. Iyo ukubise umugore, uba ukubise nyoko wakubyaye kubera ko ni we wakubyariye abana. Ntabwo byumvikana.”

Sheebah unenga imyitwarire ya Weasel kuri Teta, avuga ko ategereje kureba icyo ubutabera buzakora kuri uyu muhanzi w’icyamamare wahoze mu itsinda Good Life mugenzi we Radio atarapfa.

Kuri Teta, Sheebah yamusabye kwihangana, kandi ko inkuru nziza ari uko yagarutse mu Rwanda, mu muryango we. Yamusabye kandi kuzaba umwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore nk’uwakorewe ihohoterwa, mu gihe yazaba yaramaze gukira ihungabana yatewe na Weasel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *