Ikindi gihugu muri Karayibe kirateganya kudakomeza kuyoborwa n’Umwamikazi Elisabeth II

Sangiza iyi nkuru

Ikindi gihugu cyo muri Karayibe kirimo gutekereza kwigobotora Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza nk’umuyobozi wacyo nyuma y’igihugu cya Barbados cyabigezeho mu mwaka ushize.

Minisitiri w’Intebe wa St. Vincent and the Grenadines, Dr. Ralph Gonsalves, yasabye ko habaho referendumu y’ingingo imwe ibaza abaturage niba umwamikazi agomba gukomeza kuba umukuru w’igihugu mu nteko ishinga amategeko cyangwa hagashyirwaho perezida w’umwenegihugu kavukire.

Gonsalves avuga ko azashyira ingufu mu gusaba referendumu gusa mu gihe hagaragara izindi mpande zibishyigikiye.

Gonsalves agira ati: “Niteguye, niba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeye uyu munsi, mbere y’uko umwaka urangira cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha, gushyira ikibazo kimwe muri referendumu.” Ati: “[Kandi icyo] ni ukugira perezida wakuriye mu gihugu mu buryo nasobanuye.”

Iki gitekerezo nigishyigikirwa na leta n’abatavuga rumwe na yo, abaturage bazagisubiza bakoresheje gutora. Mu 2009, abaturage b’iki gihugu batoye cyane bamagana itegeko nshinga ryavuguruwe. Abantu barenga 29.000 batoye “oya,” naho 22.493 batora “yego.”

Inzira iganisha ku kwigobotora ubukoloni

Nk’uko iyi nkuru dukesha Yahoonews ibyibutsa, ku ya 30 Ugushyingo 2021, Barbados yakuyeho umwamikazi w’u Bwongereza nk’umukuru w’igihugu maze itora Dame Sandra Mason nk’umukuru w’igihugu wa mbere w’umunyagihugu.

Barbados yabaye igihugu cyigenga kuva mu 1966. Ariko iki gihugu, hamwe n’ibindi 16 byahoze bigize icyitwa “Ubwami bw’Abami bw’u Bwongereza,” byakomeje kwemera Umwamikazi Elizabeth wa II nk’umukuru w’ibihugu byigenga kugeza igihe Barbados ifatiye icyemezo cyo gushyiraho perezida w’umunyagihugu kavukire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *