Rutsiro: Umwarimu ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13 ari guhigwa bukware

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa umwarimu w’imyaka 30 ukekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi w’imyaka 13 kuri ubu akaba arimo gushakishwa n’inzego zibishinzwe nyuma yo gutoroka.

Icyaha uyu mwarimu akekwaho ngo cyakozwe kuwa Gatandatu ushize ubwo iwabo w’uyu mwana bamutumaga mu rugo rw’uyu mwarimu usanzwe ufite umugore n’abana batatu bivugwa ko batari bari mu rugo icyo gihe.

Avugana na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Patrick Muhizi Munyamahoro, yavuze ko barimo gushakisha uwo mwarimu kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.

Ati “Amakuru yamenyekanye uyu munsi ko umwarimu w’imyaka 30 ufite umugore n’abana batatu, ku wa gatandatu yahengereye umugore we adahari, asambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi.”

Nyuma yo gufatwa ku ngufu n’uyu mwarimu, umwana ngo yatinye guhita abivuga kubera ko uregwa yari yamuteye ubwoba.

Umuyobozi w’umurenge ati “Umwana yabivuze uyu munsi mu gitondo kubera yabanje kurwana nabyo, nyuma y’uko mwarimu amushyizeho iterabwoba ko nabivuga azamwica. Yabibwiye Mama we bihita bimenyeshwa ubuyobozi, icyo twihutiye gukora ni ukujyana umwana kwa muganga naho inzego turimo kumushakisha.”

Uyu mwana wahohotewe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bukomeza buvuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *