FARDC na FDLR bongeye gukwira imishwaro nyuma yo kwatswaho umuriro na M23

Sangiza iyi nkuru

Imirwano ikomeye yongeye kubura, hagati y’Inyeshyamba za M23 zihanganye n’Ingabo za FARDC ndetse n’imitwe iri kurwana ku ruhande rwazo irimo n’uwa FDLR.

M23 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko iyi mirwano yubuye nyuma y’uko FARDC, FDLR na Nyatura bagabye “ibitero by’uruhurirane” ku birindiro byayo biri ahitwa Tanda, muri Groupement ya Bweza.

Ni ibitero byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama, gusa biba ngombwa ko “abarwanyi [ba M23] bari maso” barwana n’abakigabye.

Uruhande rwa Congo Kinshasa rwo ruvuga ko M23 ari yo yatangije iyi mirwano ubwo yarasaga ku birindiro bitatu bya FARDC yirinze kuyisubiza saa munani z’ijiro, gusa byagera saa kumi n’ebyiri z’igitondo bikaba ngombwa ko iyisubiza.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko nyuma y’amasaha arenga atatu imirwano itangiye haje kubaho agahenge nk’akisaha, nyuma y’uko FARDC n’inshuti zayo bacanweho umuriro bikaba ngombwa ko bakwira imishwaro.

Urubuga Goma24 mu masaha yashize rwatangaje ko nyuma y’agahenge imirwano yongeye kubura igana mu Rutshuru, nyuma y’uko M23 ikomeje kwirukankana FARDC n’imitwe iri kurwana ku ruhande rwayo.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yariho ibera ahitwa Matebe, ku birometero 9 mu mujyi wa Rutshuru.

Amakuru avuga ko hari abaturage benshi b’ahitwa Rwankuba baguye muri iyi mirwano abandi barakomereka, FARDC ikavuga ko bakomerekejwe n’igisasu cyarashwe na M23.

Impande zombi zongeye kubura imirwano nyuma y’ibyumweru hafi bibiri hari agahenge.

Hagati aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri Anthony Blinken usanzwe ari umunyamabanga wazo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ziheruka gusaba impande zombi zihanganye guhagarika imirwano zikayoboka inzira y’ibiganiro zisunze imyanzuro y’inama yabereye i Nairobi muri Kamena uyu mwaka.

Ni ibiganiro Blinken yanasabye ibihugu by’u Rwanda na RDC aheruka gusura kwitabira, nk’ibihugu bishinjanya kugira aho bihuriye n’imitwe ya M23 na FDLR.

Leta y’u Rwanda cyakora cyo yagaragarije Blinken FDLR imaze igihe ifatanya na FARDC mu mirwano nk’umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ishimangira ko ikibazo kidashobora gukemuka mu gihe uriya mutwe waba ukomeje gushyigikirwa na Leta ya Kinshasa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. FARDC na FDLR bongeye gukwira imishwaro nyuma yo kwatswaho umuriro na M23
    Nkabanyarwanda, aho kugira FDLR ikomeze ihungabanye ukutekano w’ Abanyarwanda n’Urwanda tuzagasiga ubuzima
    Ikindi FRDC ishaka yareka ibyirimo ikareka gufasha abasize bakoze Genocide murwanda
    Ubundi ikagana inzura yibiganiro na M23

  2. FARDC na FDLR bongeye gukwira imishwaro nyuma yo kwatswaho umuriro na M23
    Nkabanyarwanda, aho kugira FDLR ikomeze ihungabanye ukutekano w’ Abanyarwanda n’Urwanda tuzagasiga ubuzima
    Ikindi FRDC ishaka yareka ibyirimo ikareka gufasha abasize bakoze Genocide murwanda
    Ubundi ikagana inzura yibiganiro na M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *