Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (E.U) urateganya kongera inshuro eshanu inkunga y’amafaranga mu butumwa bwa gisirikare bwa Afurika muri Mozambike, nk’uko inyandiko y’imbere muri E.U yabonwe na Reuters ibyerekana, mu gihe ibitero by’intagondwa z’Abayisilamu bibangamiye imishinga ya gaz Abanyaburayi bitezeho kuzabafasha kugabanya kwiringira gaz y’u Burusiya.
Ikibazo cy’ingufu cyatewe n’intambara yo muri Ukraine cyongereye imbaraga u Burayi zo gushaka gaz ku nkombe y’amajyaruguru ya Mozambike, aho amasosiyete y’ibikomoka kuri peteroli y’iburengerazuba ateganya kubaka uruganda runini rwa gaz y’umwimerere (LNG).
Iki cyemezo kandi kije mu gihe Uburengerazuba bushaka guhangana no kubuza u Burusiya n’u Bushinwa kugira ijambo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika, nyuma y’imyaka itatu ikigo kigenga cy’abashinzwe umutekano b’Abarusiya, Wagner Group, gikuyeyo abarwayi bacyo nyuma yo gukubitwa inshuro n’abarwanyi ba kisilamu.
Kuva muri 2017, Mozambique ihanganye n’abarwanyi bafitanye isano na Leta ya Kisilamu mu ntara y’amajyaruguru ya Cabo Delgado ikungahaye kuri gaz, hafi y’imishinga ya LNG ifite agaciro k’amamiliyari y’amadolari.
Ingabo z’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC) ndetse n’ingabo z’u Rwanda zashoboye gukumira ikwirakwira ry’ibikorwa by’abo barwanyi kuva zoherezwa mu mwaka ushize.
Inyandiko y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi yo ku ya 10 Kanama iragira iti “Ariko ibintu bikomeje guhungabana kandi ibitero by’urugomo bito byarakomeje mu turere dutandukanye.”
Iyi nyandiko yateguwe n’urwego rw’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ruzwi nka European External Action Service (EEAS), minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, irasaba miliyoni 15 z’amayero (miliyoni 15.3 $) yo gushyigikira ubutumwa bwa SADC kugeza mu 2024.
Biteganijwe ko ubwo butumwa buzongerwa amezi atandatu cyangwa cumi n’abiri mu nama ya SADC izabera i Kinshasa guhera ku wa Gatatu, nk’uko iyi nyandiko ibivuga, yongeraho ko inkunga y’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku Rwanda nayo izasabwa mu mezi ari imbere.


