Burundi: Ambasaderi Nyamitwe yashenguwe n’urupfu rwa Buravan

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi mu bihugu birimo Ethiopia, Sudani y’Epfo, Chad, Djibouti no mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Willy Nyamitwe, yashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan.

Abareberera inyungu z’uyu muhanzi, batangaje ko yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, azize kanseri y’urwagashya yari amaze iminsi yivuza.

Ni inkuru yababaje benshi, barimo abari bamaze iminsi bamusengera, bamusabira gukira. Barimo ibyamamare, by’umwihariko abahanzi bagenzi be nka Ambwene Allen Yessayah wo muri Tanzania wamenyekanye nka AY basubiranyemo indirimbo ‘Just a Dance’.

Ambasaderi Nyamitwe wakoze inshingano zitandukanye muri Leta y’u Burundi zirimo kuba Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, yahamije ko Buravan yari umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakomeye, yihanganisha bagenzi be bose bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Uyu mudipolomate yagize ati: “Mbabajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa Yvan Buravan, umwe mu bahanzi bakomeye bo mu Rwanda, uzakumburwa cyane. Umutima wanjye uri kumwe n’abahanzi bose bo muri Afurika y’iburasirazuba, muri ibi bihe by’akababaro.”

Umuziki wa Buravan warenze imbibi z’u Rwanda, ugera mu karere ka Afurika y’uburasirazuba no hakurya yaho. Ibi bigwi byatumye mu 2018 radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) imuha igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ cy’umuhanzi wo muri Afurika ufite ahazaza heza.

Yvan Buravan apfuye yari afite imyaka 27 y’amavuko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *