Nyuma y’amasaha make yohereje ubutumwa kuri internet bwashyize abantu mu gihirahiro yerekana ko agiye kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester United yo mu Bwongereza, umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk,yaje kwandika ubundi avuga ko: Byose byari urwenya.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, nibwo Elon Musk yanditse ati: “Kandi, ndagura Manchester United murakoze gushima “, byari mu rwego rwo gusubiza ubundi butumwa bwanyuze kuri twitter buvuga ko yashyigikiye “igice cy’ibumoso cy’ishyaka ry’Abarepubulikani ndetse n’igice cy’iburyo cy’ishyaka r’Abademokarate.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Musk yasubije ikibazo ku rubuga nkoranyambaga avuga ko yakomozaga ku “rwenya rumaze igihe kinini kuri Twitter,” kandi ko “nta kipe y’imikino yaguze.”
Musk afite amateka yo gukoresha tweets zidasobanutse mu bijyanye no kugura ubucuruzi. Muri Mata, nyuma y’uko inama ya Twitter yemeye miliyari 44 z’amadolari ze ngo aure uru rubuga nkoranyambaga, yananditse ko agiye “kugura Coca-Cola kugira ngo asubizemo kokayine.”
Ibyo bintu avuga kuri twittr uyu muyobozi mukuru w’uruganda rwa Tesla rukora imodoka zikoresha amashanyarazi rimwe na rimwe byagiye bimushyira mu mazi abira. Mu mwaka wa 2018, yanditse ku rubuga rwa twitter ko afite gahunda yo kugurisha Tesla ku madolari 420 ku mugabane, ariko nyuma bigaragara ko atari ukuri aubwo bituma igiciro cy’imigabane gitumbagira.
Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje ko byatumye Musk na Tesla buri umwe acibwa miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika y’amande, ndetse akurwa ku mirimo ye nk’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Tesla.
Nk’uko Forbes ibitangaza, Ikipe ya Manchester United ifite agaciro ka miliyari 4,6 z’amadolari, ikaba imwe mu mishinga ifite agaciro gakomeye muri siporo. Iyi kipe iri no ku isoko ry’imigabane rya New York (New York Stock Exchange), ntabwo yahise isubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro ku byatangajwe na Elon Musk.


