Umusore w’imyaka 26 w’Umunyarwanda wagurishaga ikiyobyabwenge cy’urumogi mu mpunzi bagenzi be mu Nkambi y’Impunzi ya Dzaleka i Dowa yategetswe gutanga ihazabu y’amafaranga 100.000 ya Malawi cyangwa bitabaye ibyo agafungwa amezi 9 anakoreshwa imirimo y’agahato.
Umushinjacyaha wa polisi, Sgt Joseph Banda, yabwiye urukiko ko uwahamwe n’icyaha, Isaac Byamungu, yatawe muri yombi ku ya 2 Kanama 2022 afatiwe mu Nkambi y’Impunzi ya Dzaleka mu karere ka Dowa nyuma yo gusanganwa urumogi.
Mu rukiko kandi byamenyekanye ko uwahamwe n’icyaha usibye gusanganwa urumogi, yanarugurishaga ku bandi bantu bari mu Nkambi y’Impunzi ya Dzaleka.
Nk’uko tubiesha Malawi24, yitabye urukiko yemera icyaha ashinjwa cyo gutunga urumogi binyuranyije n’ingingo ya 4 y’itegeko ribuza ibiyobyabwenge bikomeye.
Mu kuburana, yasabye urukiko imbabazi, avuga ko ari icyaha cya mbere afatiwemo.
Icyakora, mu kirego cye, umushinjacyaha wa polisi, Sgt Banda, yasabye urukiko ko rwamuhanisha igihano gikaze mu rwego rwo gukumira abandi bakora icyaha nk’icyo yafatiwemo.
Atangaza umwanzuro w’urukiko, umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze, Robert Botha, yategetse uwakoze icyaha gutanga ihazabu y’amafaranga 100.000 cyangwa agafungwa amezi 9 n’imirimo ikomeye.
Iki cyemezo kije mu gihe undi musore wo muri Blantyre afunzwe imyaka umunani azira gufatanwa urumogi muri Blantyre.


