Abo mu nzego zitandukanye bari muri iki gikorwa

Ibimenyetso bya Laboratwari y’u Rwanda birindwa na ‘special force’ ya Polisi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) buvuga ko ibimenyetso byayo birindwa n’ishami ryihariye rya Polisi y’igihugu, special force unit.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Charles Karangwa, kuri uyu wa 17 Kanama 2022 mu karere ka Musanze ubwo ku rwego rw’igihugu hatangiriraga ubukangurambaga ku mikorere y’iki kigo.

Lt Col Dr Karangwa yasobanuye byinshi ku mikorere ya RFL, avuga ko kandi ibimenyetso iyi laboratwari ibika bikomeye cyane, bijyanye n’uko byifashishwa mu gukemura ibibazo mu rwego rw’ubutabera, ikaba ari yo mpamvu birindwa mu buryo bukomeye.

Abo mu nzego zitandukanye bari muri iki gikorwa
Abo mu nzego zitandukanye bari muri iki gikorwa

Yagize ati: “Dufite ububiko bwayo harinzwe bikomeye n’inzego z’umutekano kuko ibi bimenyetso nta n’ahandi wapfa kubibona. Iyo bije iwacu bibikwa nibura imyaka 10. Bigaragara ko harinzwe, nimuhagera ntimuzikange, harinzwe rwose mu buryo budasanzwe. Special force ya Polisi ni yo iharinda.”

Yakomeje asobanura ko hari umuntu wigeze kugerageza kujya kwiba ikimenyetso gihenze cyane muri iyi laboratwari, ntibyamuhira. Ati: “Hari n’uwigeze gushaka kwiba ikimenyetso twari tubitse cya miliyari 12 [amafaranga y’u Rwanda]. Urumva rero akigezeho, ni yo mpamvu harinzwe n’abantu bafite ubumenyi, batoranyijwe kandi bazi icyo bakora.”

Reba videwo yose kuri iyi link ya BWIZA TV

Lt Col. Dr Karangwa yahishuriye abitabiriye ubu bukangurambaga ko umuntu umwe rukumbi ari we wemerewe kwinjira mu bubiko bw’ibimenyetso bw’iyi laboratwari, akaba yasimburwa mu gihe yaba atakiriho.

Yagize ati: “No kuhinjira, hinjirwa n’umuntu umwe gusa. Aramutse apfuye, habaho uburyo bwo gusaba access cyangwa se uburyo bamuha ubushobozi bwo kuhinjira, bashaka undi ariko byaciye mu nama, bikamenyekanishwa, inyandiko zikajya muri sisiteme.”

Ubukangurambaga bwa RFL buzakomereza mu karere ka Huye. Buzabera mu gihugu hose.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutabera, Mbonera Théophile, yitabiriye itangizwa ry'ubu bukangurambaga
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Mbonera Théophile, yitabiriye itangizwa ry’ubu bukangurambaga

Habayeho unwanya wo gususuruka
Habayeho unwanya wo gususuruka

img-20220817-wa0037.jpg
Uhagarariye ubugenzacyaha (RIB) muri iyi ntara
Uhagarariye ubugenzacyaha (RIB) muri iyi ntara

img-20220817-wa0036.jpg
Abo mu nzego z'umutekano na bo bahari
Abo mu nzego z’umutekano na bo bahari

Ibimenyetso bya RFL birindwa n'abapolisi bo mu ishami ryihariye
Ibimenyetso bya RFL birindwa n’abapolisi bo mu ishami ryihariye

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibimenyetso bya Laboratwari y’u Rwanda birindwa na ‘special force’ ya Polisi
    Amakur yiterambere rya urwanda

  2. Ibimenyetso bya Laboratwari y’u Rwanda birindwa na ‘special force’ ya Polisi
    Amakur yiterambere rya urwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *