Misiri: Umucamanza yakatiwe igihano cy’urupfu azira ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itarki 16 Kanama, urukiko rwo mu Misiri rwakatiye umucamanza igihano cyurupfu azira kwica umugore we, nk’uko ubucamanza bwabitangaje mu rubanza rwa gatatu rukomeye rw’iyicwa ry’abagore muri iki gihugu mu mezi abiri.

Urukiko mpanabyaha rwemeje “kohereza umucamanza wishe umunyamakurukazi kuri televiziyo witwa Shaimaa Gamal na mugenzi we bafatanyije icyaha, kuri Mufti Mukuru wa Misiri” nk’uko bisanzwe mu manza zitangirwamo igihano cy’urupfu.

Ubushinjacyaha bwatangaje mu kwezi gushize ko umukozi w’ubucamanza uvugwa, Ayman Haggag, yashinjwaga “ubwicanyi bwateguwe” bw’umugore we, afatanyije n’umucuruzi Hussein al-Gharabli.

Umurambo wa Gamal wari wabonetse mu nyubako yitaruye muri Kamena, nyuma y’ibyumweru bitatu umugabo we amenyesheje ko yaburiwe irengero, nyuma y’amakuru yatanzwe na Gharabli, wari wemeye uruhare rwe muri icyo cyaha.

Iburanisha ritaha, igihe biteganijwe ko Mufti Mukuru azafata icyemezo, riteganijwe ku ya 11 Nzeri nk’uko urubuga alaraby dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga

Iyicwa rya Gamal ni irya gatatu ryateje uburakari muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru mu mezi make ashize.

Ku ya 19 Kamena, umunyeshuri wa kaminuza, Naira Ashraf yatewe icyuma kugeza apfuye ahitwa Mansoura, mu majyaruguru ya Cairo, yishwe n’umugabo wamuteretaga ariko atabishaka. Video igaragaza uko yashwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga itera agahinda abatari bacye.

Mu rubanza rwamamajwe cyane, Mohamed Adel yahamijwe icyaha nyuma yo kwiyemerera icyaha mu rukiko maze akatirwa urwo gupfa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *