Polisi yahaye ababyeyi umukoro wo kurinda abana babo ‘kwambara ubusa’ no ‘gukora ibiterasoni’ mu ruhame

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu yasabye ababyeyi kwigisha abana babo no kubarinda kwambara ubusa, gukora ibiterasoni mu ruhame no kubaha inzoga batarageza ku myaka y’ubukure, kuko biri mu bigize icyaha.

Ni mu butumwa Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Iti: “Rwanda Police iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha. Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Polisi yasohoye iri tangazo nyuma y’igihe gito yamaganye imyambaro migufi ndetse n’ibonerana, ivuga ko abazajya bayambara bazajya bakumirwa.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Kane tariki 11 Kanama 2022, yavuze ko Polisi itazigera yihanganira na rimwe imyambaro yise impenure ndetse n’ibonerana ikozwe nk’akayunguruzo.

Ati: “Iki kibazo cy’imyambarire idakwiye kirimo kugenda gifata indi ntera, ubundi uko tubyumvana abakuru umuntu arambara akikwiza, ariko uretse abato n’abakuru urimo kubona umuntu wambaye ishati gusa itagira ipantaro cyangwa ikabutura, yewe n’abatwite”.

“Urasanga hari abambaye imyenda ibonerana imeze nk’akayunguruzo ndetse n’abambaye impenure (amajipo cyangwa amakanzu magufi bikabije), ibyo ntibikwiye ku muco ariko noneho na Polisi ntizabyemera, ubwo butumwa tugomba kubutanga.”

Ubutumwa bwa Afande Kabera bwakurikiwe n’ibitekerezo by’abantu batandukanye bagaragaje ko kuba Polisi yakurikirana abantu kubera uko bambaye byaba ari akarengane, bakavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kwambara ibimunyuze.

Ku mbuga nkoranyambaga ibintu byahinduye isura ubwo hamenyekanaga ko umukobwa witwa Mugabekazi Liliane wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tayc yambaye mu buryo budasanzwe yatawe muri yombi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama ni bwo iyi nkumi yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro akurikiranweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Ni inkuru yazamuye uburakari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko uriya mwana w’umukobwa nta cyaha gikomeye yakoze cyagatumye agezwa imbere y’ubutabera.

Abenshi biganjemo abakoresha Twitter batanze ingero zirimo iz’ibikomerezwa byakoze ibyaha bitagakwiye kwihanganirwa ndetse n’abashyize ubwambure bwabo ku karubanda kuri ubu bakidegembya, hakibazwa impamvu abo bo batigeze bakurikiranwa.

Itegeko rivuga ko icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame gihanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Polisi yahaye ababyeyi umukoro wo kurinda abana babo ‘kwambara ubusa’ no ‘gukora ibiterasoni’ mu ruhame
    Yewe Polisi izanyure mu kiyovu munsi ya RSSB ahitwa Nofra birebere ibihabere. nibashaka rwose bazahinyuze no mu gitondo nka sa moya kuko bararamo ariko biteye agahinda iyo urebye abana baba barimo. rwose nibive mu mvugo bijye mu bikorwa

  2. Polisi yahaye ababyeyi umukoro wo kurinda abana babo ‘kwambara ubusa’ no ‘gukora ibiterasoni’ mu ruhame
    Yewe Polisi izanyure mu kiyovu munsi ya RSSB ahitwa Nofra birebere ibihabere. nibashaka rwose bazahinyuze no mu gitondo nka sa moya kuko bararamo ariko biteye agahinda iyo urebye abana baba barimo. rwose nibive mu mvugo bijye mu bikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *