Etincelles FC yasimbutse mpaga yashoboraga guterwa na AS Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Etincelles FC ivugwamo ibibazo bikomeye by’amikoro, yabonye amafaranga y’itike yo kuyijyana i Kigali aho igomba guhurira na AS Kigali yashoboraga kuyitera mpaga.

Iyi kipe y’umutoza Bizumuremyi Radjab irasura AS Kigali ya Cassa Mbungo AndrĂ©, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku munsi w’ejo ni bwo hari hamenyekanye amakuru y’uko Etincelles yabuze itike iyivana i Rubavu iyijyana i Kigali, bijyanye n’ibibazo by’amikoro iyi kipe imaze iminsi ifite.

Abayobozi b’iyi kipe batakambiraga ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu babusaba kugira icyo bukora, bitaba ibyo ikipe ikaba yaterwa mpaga.

Ni nyuma yo guha iriya kipe amafaranga ikayakoresha muri Recruitment z’abakinnyi, gusa kugeza ubu ikaba itarahabwa andi mafaranga akarere kayemereye.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko ku mugoroba w’ejo akarere ka Rubavu kahaye Etincelles Frw miliyoni 2 yo kuyifasha kwitabira umukino wa AS Kigali uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Iki gitangazamakuru cyanabwiwe ko iyi kipe yamaze guhaguruka i Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali aho ihurira n’abanyamujyi kuri iki gicamunsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *