U Bufaransa: Ubutabera bwatangiye gufatira imitungo bivugwa ko ari iy’umuhungu wa Perezida Sassou Nguesso

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa perezida wa Congo-Brazzaville arakekwaho n’ubutabera bw’u Bufaransa kuba yaranyereje miliyoni 19 z’amayero mu Bufaransa nk’uko byatangajwe n’urubuga Mediapart ruvuga ko rwabonye icyemezo cyo gufatira imitungo ye itimukanwa, cyo ku ya 20 Kamena, gisobanura imyaka myinshi y’iperereza ku mibereho ya Denis Christel Sassou Nguesso mu Bufaransa.

Nk’uko Mediapart ibitangaza, ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Christel Nguesso mu mpera za Kamena maze bufatira hotel yihariye, iherereye mu nkengero z’umujyi wa Paris, ikekwaho kuba ari iya Denis Christel Sassou Nguesso.

Nk’uko uru rubuga rw’amakuru rubitangaza rushingiye ku cyemezo cy’inshinjabyaha, ubutabera bw’u Bufaransa bwemeza ko bwakusanyije ibimenyetso bihagije byerekana ko umuhungu wa perezida wa Congo ari we nyir’iyi hotel iri mu gace ka Neuilly.

Hotel uyu munsi ituwe na Denis Christel Sassou Nguesso, usanzwe ari na minisitiri w’ubutwererane mpuzamahanga, n’umuryango we nkuko raporo y’iperereza y’abanyamakuru y’uru rubuga ivuga.

Iperereza ry’ubutabera bw’u Bufaransa naryo ryaba rifitanye isano n’indi mitungo ibiri: inyubako ebyiri zirimo ibumba bikodeshwa cyangwa “apartments” ziherereye kuri arrondissement ya 16 i Paris.

Nk’uko icyo cyemezo kivuga, amafaranga avugwa ntaho ahuriye n’amafaranga yinjije yatangajwe na Denis Christel Sassou Nguesso, nk’uko Mediapart ibitangaza, yongeraho ko yaba yaravuye mu bucukuzi bwa peteroli, ubutegetsi bufitemo imbaraga ndetse akaba yarayoboye IKigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bwa peteoli.

Umunyamategeko w’umuhungu wa perezida wa Congo yemeza ko binyuranye n’imyanzuro y’ubucamanza, Denis Christel Sassou Nguesso atari nyir’imitungo utimukanwa ivugwa.

Abayobozi b’ibihugu muri Afurika bakunze kuvugwaho kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko igizwe n’imitungo yimukanwa ndetse n’itimukanwa bagura mu Bufaransa kenshi bakoresheje amafaranga basahura mu bihugu byabo ariko nyuma bakisanga bakorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa ndtse iyo mitungo igafatirwa nk’uko byagenze kuri Teodorin Obiang, umuhungu wa Perezida wa Guinea Equatorial mu 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *