Umuyobozi wa Wasafi Record label, Diamond Platnumz, yatangaje ko umuhanzikazi Zuchu yasinyishije muri iyi label ye azishyura miliyari 10 z’amashilingi naramuka ashatse kuyivamo amasezerano bagiranye atarangiye.
Diamond yavuze ko imibare ya Zuchu yiyongereye bidasanzwe ari yo mpamvu bizamsaba amafaranga menshi naramuka ashatse kuva muri label.
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike ashinjwe gukama abaririmbyi babarizwa muri WCB, abishyuza amafaranga menshi mu gihe bashatse guhagarika amasezerano nk’uko iyi nkuru dukesha The Citizen ivuga.
Diamond yavuze ko label ye ishora amafaranga menshi mu bahanzi yasinyishije kugirango bamenyekane mu gihe gito, akaba ari nayo mpamvu bagomba kwishyura amafaranga menshi mu gihe bashatse kugenda.
Diamond agira ati “Ntabwo rero ushobora kugenda gutyo mu gihe twashoye amamiriyoni mu bihangano byawe. Nshora imari mu bantu, nkamenya neza bakora izina ryabo, hiyongereyeho ibitaramo kugira ngo natwe tubone amafaranga amaherezo. ”
Akomeza agira ati: “Iyo mbishaka, nashoboraga gushora ayo mafaranga mu kindi kintu, ariko nahisemo gushora imari mu myidagaduro. Abahanzi ba WCB ni bamwe mu bahanzi bakize muri iki gihe kubera ishoramari twabashyizemo. ”


