Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yabajije Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), niba hari icyo yakora ku kibazo cy’amarozi y’amategano n’amahuherano ahitana abaturage.
Gitifu Nkurikiyimana yabarije iki kibazo mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi za RFL bwakomereje mu karere ka Huye, intara y’Amajyepfo kuri uyu wa 19 Kanama 2022.
Reba videwo y’ubu bukangurambaga kuri BWIZA TV
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya serivisi za RFL byatanzwe na Lt Col. Dr Karangwa, Gitifu Nkurikiyimana yagize ati: “Hari ibintu tubona ku mbuga nkoranyambaga, umuntu akajyaho ati ‘Njyewe mvura amahembe, mvura ibitega’, bya bintu byose bya Kinyarwanda ariko twe tubana n’abaturage, rimwe na rimwe koko ugasanga ibyo bintu bisa nk’ibimubaho.”
Yakomeje ati: “Ukabona umuntu ararwaye, ageze kwa muganga babuze indwara, nyuma y’iminsi mikeya, ukabona uwo muntu arapfuye. Bamwe bakabyita ngo ibitegano, ibihuherano. Twagira ngo twumve niba muri iki kigo cy’ibimenyetso bya gihanga, iki kintu icyo babivugaho kuko ni ibintu umuntu arwara, ukabona nta ho yahuriye n’umuntu, nta kintu yariye, nta kintu yanyoye, ariko nyuma y’iminsi mike rwose ukabona arapfuye kandi mu giturage twe tubana n’abantu biriho.”
Ni ikibazo cyasekeje abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga, na Lt Col. Dr Karangwa wasabwe kugira icyo akivugaho.
Lt Col. Dr Charles Karangwa yaje gusubiza Gitifu Nkurikiyimana ko ntacyo RFL yakora kuri aya marozi, kubera ko ashingiye ku bitekerezo bidashobora kugaragarizwa ibimenyetso. Ati: “Ibijyanye n’ibitega, ibindi mwavugaga, iyo ni métaphysique, biri beyond our control [birenze ubushobozi bwacu], ibyo rwose ntacyo tubikoraho.”
Ubukangurambaga bwa RFL mu nzego zitandukanye bwatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Musanze tariki ya 17 Kanama 2022. Buzagera no mu baturage, bumare amezi atatu.




