Umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwo muri Espagne gitegeka guha umurambo we umupfakazi we ugasubizwa mu rugo kugira ngo ashyingurwe.
Iki kirego cy’ubujurire cyatanzwe kuri uyu wa Kane ushize na Tchize dos Santos, umukobwa wa Eduardo dos Santos w’imyaka 44 nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Dos Santos yategetse igihugu cya Afurika gikungahaye kuri peteroli akoresheje inkoni y’icyuma kuva mu 1979 kugeza mu 2017, apfira i Barcelona ku ya 8 Nyakanga afite imyaka 79 yishwe n’umutima.
Kuva icyo gihe, ikibazo cyo kumenya igihe n’aho azashyingurwa cyateranyije Guverinoma ya Angola, umupfakazi we, Ana Paula, na bamwe mu bana ba Dos Santos bakuru.
Ku wa Kabiri, nibwo urukiko rwa Barcelona rwategetse ko umurambo wa Dos Santos ushyikirizwa Ana Paula kandi rutanga uburenganzira bwo “gucyura umurambo muri Angola”.
Ariko umukobwa we yatanze ubujurire, avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo guca urubanza ku kibazo cy’imbonezamubano, nk’uko inyandiko z’urukiko zabigaragaje.
Ubujurire buvuga kandi ko dos Santos na Ana Paula batandukanye kuva mu 2017 kandi “batabanye mu bihe bisanzwe nk’abashyingiranwe”.
Tchize dos Santos yavuze kandi ko inshuro nyinshi se yifuje gushyingurwa muri Barcelona aho yakunze gutura kuva yava ku butegetsi muri 2017.
Avuga kandi ko gushyingura se muri Angola byakoreshwa mu gushyigikira guverinoma iriho ubu ya Joao Lourenco mbere y’amatora akomeye ategerejwe ku ya 24 Kanama.
Nyuma y’iminsi mike apfuye, uyu mukobwa wa Dos Santos yasabye umurambo we ukorerwa ibizamini byisumbuyeho kubera gushdikanya ku cyamwishe.
Hagati muri Nyakanga, urukiko rwo muri Espagne rwanze kurekura umurambo we kugeza ibizamini birangiye kandi hemezwa uzashyikirizwa umurambo mu bo bafitanye isano. Ibizamini byo kwa muganga byaje kwerekana ko yapfuye “urupfu rusanzwe”.


