Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje iby’uruzinduko rw’aba badepite n’abasenateri kuri uyu wa 19 Kanama 2022, bigira biti: “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye n’itsinda ry’abagize Inteko ya US bayobowe na Senateri Chris Coons.”
Byakomeje biti: “Iri tsinda ry’abasenateri batatu n’abadepite batatu riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3 rugamije gutsura umubano uri hagati y’u Rwanda na US.”
Abandi bayobozi bafashije Perezida Kagame kwakira iri tsinda barimo: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) Clare Akamanzi n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita.
Iri tsinda ry’abagize iyi nteko ya USA rigeze mu Rwanda nyuma y’uruzinduko ryagiriraga muri Kenya, aho ryaganiriye n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku mubano bifitanye, ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba.
Uruzinduko rwaryo mu Rwanda rukurikiye urwo Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, yagiriye muri iki gihugu tariki ya 10 n’iya 11 Kanama 2022.
Blinken nk’uko yabitangaje, yari yazanywe no gutsura umubano wa USA n’u Rwanda, umutekano w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse n’umugororwa Paul Rusesabagina.



