Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na Misiri, nyuma y’uko iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kibabajwe no kuba uriya muturanyi wacyo yaranze kugabanya ibitero bya gisirikare mu gace ka West Bank.

Ikinyamakuru Haaretz daily cyatangaje ko Misiri yarakajwe cyane no kuba Ingabo za Israel ziheruka kwivugana Ibrahim al-Nabulsi, umurwanyi wo mu rwego rwo hejuru utavugaga rumwe na Misiri.

Uyu yishwe ku itariki ya 09 Kanama, nyuma y’ibitero bikomeye Ingabo za Israel zagabye mu ntara ya Gaza.

Ni ibitero Israel yagabye nyuma y’umunsi umwe Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri asabye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yair Lapid gutanga agahenge muri West Bank.

Ingabo za Israel zikomeje kugaba ibitero muri aka gace, mu rwego rwo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic Jihad.

Ni ibitero byatangijwe kuri uriya mutwe usanzwe ukorera mu ntara ya Gaza, nyuma y’uko ubutegetsi bw’i Tel Aviv bumenye amakuru y’ubutasi y’uko waba ufite umugambi wo kurasa kuri Israel.

Muri uyu mwuka w’intambara, Misiri yaje kwitabazwa nk’umuhuza, gusa ntibyabujije ko Israel irasa muri Gaza.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru Perezida Sisi ubwo yagiranaga na Lapid ikiganiro kuri terefoni, yamusabye kugabanya ubushyamirane muri West Bank mu rwego rwo gukumira umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’abanya-Palestine.

Aba bombi bavuganye nyuma y’ibitero Israel yagabye muri Gaza ku wa 05 Gicurasi, bihitana abanya-Palestine 39 barimo abana 17, na ho ababarirwa muri 360 barakomereka.

Nyuma y’iminsi itatu Israel yemeye guhagarika imirwano ku busabe bwa Misiri, ibyo itigeze ishyira mu bikorwa.

Ni imyitwarire yarakaje cyane abanya-Misiri bafata ibyo Israel yakoze nko “gutunga urutoki mu maso” ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi.

Kuri ubu hari ubwoba bw’uko ibihugu byombi bishobora kumvana imitsi.

Intambara ya Israel na Misiri cyakora cyo iramutse ibaye ntiyaba ari yo ya mbere mu mateka.

Mu mwaka wa 1967 na bwo ibi bihugu byigeze kujya mu ntambara yiswe iy’iminsi itandatu .

Misiri yari ifatanyije n’ibihugu by’Abarabu byinshi ariko indege za Israel zibasha guca intege ingabo za biriya bihugu, ibitsinda ityo.

Ni na bwo yahise yigarurira igice kitwa Golan cyahoze ari icya Syria, ifata n’igice kimwe cy’uButayu bwa Sinaï.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
    Wacha wewe. Barwana bapfa iki? Iyi si affaire yabateranya

  2. Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
    Wacha wewe. Barwana bapfa iki? Iyi si affaire yabateranya

  3. Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
    Ubwo Misiri irashaka ko bayikosora nkuko byabagendekeye ubushize.Bajye bibuka KO Israël ari ubwoko butura ukwabwo,kandi Abo banyegiputa ari Abo kwa Ishmael,bitonde rero ubuhangange bwabo butazaba ubusabusa

  4. Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
    Ubwo Misiri irashaka ko bayikosora nkuko byabagendekeye ubushize.Bajye bibuka KO Israël ari ubwoko butura ukwabwo,kandi Abo banyegiputa ari Abo kwa Ishmael,bitonde rero ubuhangange bwabo butazaba ubusabusa

  5. Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
    Ubwo Misiri irashaka ko bayikosora nkuko byabagendekeye ubushize.Bajye bibuka KO Israël ari ubwoko butura ukwabwo,kandi Abo banyegiputa ari Abo kwa Ishmael,bitonde rero ubuhangange bwabo butazaba ubusabusa

  6. Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
    Ubwo Misiri irashaka ko bayikosora nkuko byabagendekeye ubushize.Bajye bibuka KO Israël ari ubwoko butura ukwabwo,kandi Abo banyegiputa ari Abo kwa Ishmael,bitonde rero ubuhangange bwabo butazaba ubusabusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *